Ubukwe Bwa Clarisse Karasira ‘Buzataha’ Nyuma Y’Amezi Atatu

Byatangajwe n’umukunzi we Dejoie Ifashabayo nyuma y’uko basezeranye imbere y’amategeko mu muhango waraye ubureye mu Biro by’Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Ifashabayo yavuze ko yemeranyijwe na Karasira kubana nk’umugabo n’umugore, ubukwe bukazataha mu mezi atatu ari imbere.

Yabwiye Inyarwanda dukesha iyinkuru ko ari iby’igiciro kinini kuba yafashe ku ibendera ry’u Rwanda akemeza ko agiye kubana n’umutoni we. Yavuze ko yiyumvaga nk’umusore w’umunyamugisha wakunze kandi ukunzwe.

Ati “Nzamura akaboko ndahirira imbere y’amategeko y’u Rwanda kubana n’umukunzi wanjye, nari nuzuye ibyishimo, amarangamutima meza. Kuko nawe byibaze, kubaho ugakura, ukagera ku rwego nawe urahirira gushinga umuryango, ntabwo ari ibintu bisanzwe. Ni ibintu bikomeye. Ni ibintu by’igiciro kinini cyane.”

- Advertisement -
Umuhanzi Clarisse Karasira

Akomeza ati “Ubwo rero akaboko kari kazamuye numvaga ko nari nejejwe cyane ko ndi umwe mu basore b’abanyamahirwe, kandi bishimye kuri iy’Isi ya Rurema.”

Yavuze ko abantu bacye bitabiriye umuhango wabo wo gusezerana imbere y’amategeko, bari babanje kwipimisha Covid-19 ndetse ko umuhango wakomereje mu Intare Conference Arena ahafatiwe amafoto ibindi bikomereza muri imwe muri Hoteli ziri i Kabuga.

Ku wa 08 Mutarama 2021, ni bwo Dejoie Ifashabayo yambitse umuhanzi Clarisse Karasira impeta y’urukundo.

Ubukwe bwabo buzataha mu mezi atatu ari imbere
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version