Ivi Rifite Imvune Tuyisenge Jacques Yaripfukamishije Asaba Umubano

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Tuyisenge Jacques  yashinze ivi riheruka kugira imvune asaba umubano w’abashakanye.Yabikoreye umukobwa witwa Jordie amusaba ko yazamubera umugore.

Bimenyerewe ko  abagiye gushakana yaba abazakora ubukwe cyangwa nabatazabukora, babanza gusaba bagenzi babo niba bemera kuzabana nabo iteka bigasozwa no kwambika impeta umukunzi.

Nibyo Jacques Tuyisenge yakoze umukunzi we, undi arabyemera.

Jacques na Jordie

Jacques na Jordie bari bamaranye igihe bakundana ndetse Jacques Tuyisenge yakundaga kumwifuriza isabukuru y’amavuko abinyujije ku rukuta rwe  rwa Istagram.

Jacques Tuyisenge ubu afite imyaka 30.

 Yakiniye amakipe arimo  Etincelles FC , Kiyovu Sports ,Police FC, Gor Mahia, Petro Atlético de Luanda, ubu akaba akina muri APR FC.

Agiye gushakana na Kapiteni w’Ikipe y’igihugu, Amavubi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version