Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubumwe Burambye Bw’Afurika Buracyari Kure Nk’Ukwezi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Ubumwe Burambye Bw’Afurika Buracyari Kure Nk’Ukwezi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 February 2022 11:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Igitekerezo cyo gushyira Afurika hamwe ikunga ubumwe kimaze igihe kirekire. Umwe mu bagitangije ni Nkwame Nkrumah n’abandi. Ni igitekerezo cyiza ariko iyo urebye uko ibintu bimeze muri iki gihe usanga kikiri kure nk’ukwezi.

Ibibazo bya Politiki akenshi bituruka ku miyoborere mibi iba mu bihugu byinshi by’Afurika ikaba imwe mu mpamvu igitekerezo cy’ubumwe bw’Afurika kigoye kugerwaho.

Hashize igihe gito mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika bikorwamo ihirika ry’ubutegetsi.

Prof Isaie Nzeyimana wigisha Filozofiya muri Kaminuza zo mu Rwanda no hanze yarwo aherutse kubwira Taarifa  ko zimwe mu mpamvu zituma ubuyobozi bwo muri kiriya gice cy’Afurika muri iki kidatekanye ari uko ubuyobozi bw’aho budaha abaturage ibyo bubagomba birimo gutekana, kugira iterambere rirambye no kumenya kubana n’ibihugu bikomeye ariko bifitiye Afurika akamaro nyako.

Mu gihe mu Burengerazuba bw’Afurika havugwa ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato, muri Afurika y’i Burengerazuba ho hamaze iminsi havugwa ibibazo bya Politiki hagati y’ibihugu aho bimwe bishinja ibindi gutera inkunga imitwe ibirwanya no kubangamira inyungu z’ibindi.

Uganda n’u Rwanda bimaze igihe bitarebana neza n’ubwo hari intambwe iherutse guterwa bigatuma umupaka wa Gatuna ufungurwa.

Mu Majyaruguru y’Afurika naho si shyashya. Maroc na Algeria ni ibihugu bimaze igihe birebana ay’ingwe bipfa kutumvikana kuri Repubulika ya Sahara Occidental.

Mu ihembe ry’Afurika umutekano mucye hagati y’abatuye Ethiopia ni ukuvuga aho muri Tigray n’ubutegetsi bwa Addis Ababa watumye hagwa benshi kandi ikibazo cya Ethiopia cyagize ingaruka ku mibanire ya Ethiopia n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ndetse na UN.

Ni ngombwa kuzirikana ko n’ibibazo bya Politiki muri Sudani no muri Sudani y’Epfo nabyo bitarashira.

Hejuru y’ibibazo biri hagati y’ibihugu by’Afurika ubwabyo, hiyongeraho n’ibibazo biterwa n’uko ibihugu bikomeye ku isi biri kurwanira kugira ijambo muri Afurika.

Iyi ntambara y’ububanyi n’amahanga hagati y’Afurika n’ibihugu byateye imbere iterwa n’uko abahanga bamaze kubona ko Afurika ari wo mugabane uzaba ari isoko ryiza mu myaka micye iri imbere.

Ibihugu bikomeye nk’u Bushinwa, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Turikiya, Israel, u Burusiya, u Bufaransa, u Budage, u Buyapani, Koreya y’Epfo, u Buhinde…biri mu bihugu bishaka isoko ryagutse ku Mugabane w’Afurika.

Inama ikomeye ku bibazo Afurika ifite ubu igiye guterana…

Bimwe mu biri bwigweho harimo ibyo twavuze haruguru.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe umaze imyaka 20 ushinzwe, ariko kumva ko uzagira amahoro arambye n’ubumwe budakuka bisa n’ibiri kure nk’ukwezi.

Amakuru aturuka Addis Ababa avuga ko hari Abakuru b’Ibihugu by’Afurika batari bwitabire iriya Nama.

Umwe mu bayobora ibihugu bikomeye by’Afurika utari buyitabire ni Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’Epfo.

Reuters yanditse ko na Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni nawe atari buyitabire

Uretse ingingo y’ihirikwa ry’ubutegetsi riri kuba mu Burengerazuba bw’Afurika n’ibindi bibazo bikomereye abatuye uyu mugabane, abitabira iriya Nama baraganira no ku ngingo yo kwemerera cyangwa guhakanira Israel kuba umunyamuryango w’indorerezi w’Afurika yunze ubumwe.

Ibihugu by’Afurika bidashaka ko Israel iba umunyamuryango ni Nigeria, Algeria, Afurika y’Epfo, Zambia n’ibindi bigize SADC.

Ku rundi ruhande ariko, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Gabon, Morocco na Togo bishyikiye ko Israel ihabwa uriya mwanya.

Ikibazo cyo kwakira cyangwa kutakira Israel muri uyu muryango ni ikibazo gikomeye k’uburyo Umuvugizi w’Ibiro by’Umunyamabanga mukuru wa AU witwa Ebba Kalondo yirinze kugira icyo agitangarizaho Reuters.

Ndetse n’Umuyobozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel ushinzwe Afurika witwa Sharon Bar-li ntiyagize icyo abivugaho.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iki kibazo bavuga ko giteye inkenke k’uburyo hari impungenge ko kiri butware umwanya munini mu biganiro biri bubere Addis Ababa k’uburyo ibindi bibazo bitari bwigweho mu buryo buhagije.

Ubumwe bw’Afurika ni ngombwa, bwifujwe kenshi ariko kubera inyungu zitandukanye intego za Nkwame Nkrumah, Bob Marley,  Marcus Garvey n’abandi biracyagoye ko zigerwaho…

 

Filozofe Prof Nzeyimana Ati: ‘ Coup d’Etat Ikorwa Ahantu Hari Icyuho Runaka’

TAGGED:AfurikaEthiopiafeaturedIsraelKaminuza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article UN Yagenzuye Uko Polisi Y’u Rwanda Itegura Abapolisi Izohereza Mu Butumwa
Next Article Uhagarariye Palestine Muri Afurika Yunze Ubumwe Ati: ‘ Ntimwemerere Israel Kubana Namwe’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?