Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Buhagaze Bute?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Buhagaze Bute?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2021 6:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’imyaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda buhagaze bute? Imibare iheruka yavugaga ko buri kuri 92%. Ese yariyongereye cyangwa iragabanuka?

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Bwana Fidel Ndayisaba avuga ko ikigo ayobora kiri hafi gutangaza uko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bihagaze muri iki gihe.

Yemeza ko n’ubwo bagikora imirimo ya nyuma kugira ngo babitangaze, ariko ‘igipimo cy’ ubumwe n’ubwiyunge cyazamutse.’

Yaraye abwiye RBA ko bimwe mu bigaragaza ko Abanyarwanda bageze heza mu bumwe n’ubwiyunge harimo imibanire yabo, babanye mu mahoro, mu budaheranwa bw’abarokotse Jenoside .

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “ Batanga imbabazi babikuye ku mutima, ku babahekuye, bikagaragarira ku bagize uruhare muri Jenoside bashyikirijwe ubutabera,  bagakora ibihano byabo kandi n’abagejejwe imbere ya Gacaca baranzwe no kwicuza basaba imbabazi…”

Ndayisaba yavuze ko abasabye imbabazi byabaviriyemo koroherezwa ibihano, ubu bakaba barabirangije basubira mu muryango nyarwanda babana neza n’abaturanyi babo.

Avuga ko kimwe muri byinshi byerekana ko Abanyarwanda babanye neza ari uko abakoze Jenoside bakabihanirwa n’inkiko bakaba bararangije igihano, ubu bihurije hamwe na’abayirokotse bakora imishinga yo kwiteza imbere.

Ikindi Fidel Ndayisaba abona ko cyazamuye ubumwe n’ubwiyunge ni uko urubyiruko ruri gukurira muri Leta idashyigikiye amacakubiri.

Abajijwe niba nta bisigisigi bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, Bwana Fidel Ndayisaba yavuze ko bitabura ndetse ko bikunze kugaragazwa na bake yise ko ‘batarabohoka.’

- Advertisement -

Abo Ndayisaba avuga ko batarabohoka ni abakigaragaragaho ingengabitekerezo ya Jenoside, abayipfobya, abayihakana n’abandi.

Abapfobya baracyari mu mugambi wa Jenoside…

Ndayisaba avuga ko abantu bafite kandi batangaza ingengabitekerezo ya Jenoside bakiri mu mugambi wayo.

Yemeza ko abapfobya cyangwa bagahakana Jenoside ‘mu by’ukuri’nta ho bitaniye no gukomeza umugamb wa Jenoside bityo ngo bagomba kurwanywa.

Asanga biriya biba ari ingengabitekerezo ya Jenoside iba igikomeza.

Abanyarwanda babona ko ubumwe n’ubwiyunge bwazamutse…

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’Ubwiyunge Bwana Fidel Ndayisaba avuga ko muri raporo bazasohora vuba bazerekana ko Abanyarwanda basanga igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyarazamutse.

Fidel Ndayisaba([email protected])

Avuga ko uko Abanyarwanda babanye byerekana ko babanye neza.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko kugira ngo igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kibe 100% hakiri urugendo ariko ko bishoboka buri Munyarwanda abigize uruhare, akumva ko guharanira kubana neza na mugenzi we ari ingenzi.

TAGGED:featuredIgipimoJenosideKomisiyoNdayisabaUbumweUbwiyunge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article FDLR Na Maï-Maï Nyatura Biravugwaho Gufashwa Na Kabila
Next Article Ubufatanye Bwa Uganda Na Tanzania Ku Butegetsi Bwa Suluhu Butangiye Bute?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?