Ubundi Bwanikiro Bwagwiriye Abaturage

Nyuma y’igihe gito ubwanikiro bw’ibigori byo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, bugwiriye abaturage hagapfa abantu 10, mu Karere ka Ngoma n’aho hari ubundi bwagwiriye abaturage hakomereka abantu bane.

Ibi byago byabereye mu Murenge wa Rukumbeli ahitwa Ntovi.

Ubu bwanikiro n’ubw’i Ngoma

Ubuyobozi bwa Rukumbeli buvuga ko abakomeretse bajyanywe  ku kigo nderabuzima cya Rukumbeli ngo bitabweho.

Icyakora ngo hari n’abajyanywe ku bitaro bikuru bya Kibungo.

- Advertisement -

Nkuriza Michel uyobora Ikigo Nderabuzima cya Rukumbeli yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko abantu 20, babiri boherejwe ku bitaro by’i Kibungo, abandi babiri bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rukumbeli, ariko nabo ngo bari hafi gusezererwa.

Abandi 16 bo bahavuye bameze neza barataha.

Ku rundi ruhande ariko babanje guhungabana.

Ubwanikiro bw’i Gasabo bivugwa ko bwaguye kubera uburemere bwinshi ndetse n’umuyaga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version