Muhanga: Umugore ‘Wibye Moto’ Ari Gushakishwa

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo haravugwa umugore w’imyaka 22 ukurikiranyweho kwiba moto. Bivugwa ko yayibye arangije arayibaga kugira ngo agurishe ibyuma byayo.

Ni uwo mu Karere ka Muhanga. Icyakora Moto bivugwa ko yibye yabagiwe mu Murenge wa Mbuye, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Nyamutarama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Habiyaremye Emmanuel avuga ko amakuru yo kwibwa iriya moto byabaye taliki 19, Gashyantare 2023 saa mbili zijoro.

N’ubwo iyo moto yibwe yari ifite plaque RE 406 S.

- Advertisement -

Amakuru ya Polisi avuga ko uriya mugore yari asanzwe ari umukanishi ukorera mu Karere ka Muhanga.

CIP Habiyaremye ati: “ Nyiri moto yitwaTUYISHIME Jean Marie Vienney w’imyaka 39 y’amavuko atuye Kigali-Kicukiro.”

Yavuze ko bagiriye inama nyiri moto gutanga ikirego mu Bugenzacyaha.

Umugore yarabuze…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko uriya mugore  uvugwaho kwiba no kubaga iriya moto, ari gushakishwa.

Ati “Ukekwaho ubujura arimo gishakishwa kandi twizera ko aboneka.”

Habiyaremye yemeza ko bafashe nyiri rugo iyo moto w’imyaka 50 y’amavuko akaba ashinjwa ubufatanyacyaha kubera ko yacumbikiye ukekwaho ubujura.

Nyuma yo gufata moto, barayisuzumye basanga hari ibyuma yakuyemo arabigurisha.

Si kenshi mu Rwanda havugwa ubujura bukozwe n’umugore.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version