Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubundi Bwoko Butatu Bw’Ubuki Bwakuwe ku Isoko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubundi Bwoko Butatu Bw’Ubuki Bwakuwe ku Isoko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 March 2021 9:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo Gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyakuye ku isoko ubundi bwoko butatu bw’ubuki, nyuma yo gusanga bwarahinduriwe umwimerere.

Ubwo buki ni Best Honey, Honey Power of Nature na Miel de Nyungwe.

Rwanda FDA yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku itegeko ribuza guhundura umwimerere w’ubuki bupfunyitse n’ubugenzuzi bwakozwe nyuma yo kwakira ibibazo by’abaguzi bavuga ko hari ubuki baguze butujuje ubuziranenge.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA Dr Charles Karangwa yakomeje avuga ko hanashingiwe ku bisubizo bya laboratwari byagaragaje ko ubuki bwa Best Honey, Honey Power of Nature na Miel de Nyungwe bwahinduriwe umwimerere.

Abatunganya ubwo buki ngo ntabwo baramenyekana, ahubwo bwitirirwa uruganda Nyungwe Forest rwanditseho ko rukora Best Honey mu gihe ubundi nta nganda zibutunganya zanditseho.

Yakomeje ati “Rwanda FDA iramenyesha abaturarwanda bose ko ikuye ku isoko ubu buki bwa Best Honey, Honey Power of Nature na Miel de Nyungwe.”

Yasabye abafite ubwo buki bose mu maguriro kubusubiza aho baburanguye bitarenze iminsi itanu y’akazi, ndetse ababuranguje bategekwa kubwakira ndetse bakazabitangira raporo muri Rwanda FDA.

Rwanda FDA iheruka gutangaza ko mu bugenzuzi bwakozwe ku bwoko 23 bw’ubuki, bamaze kubonamo 5 butujuje ubuziranenge. Iheruka gukura ku isoko ubundi bwoko bw’ubuki bwa HONEY HIVE.

Kugeza ubu ubuki bumaze kwandikishwa no kugenzurwa ko bwujuje ubuziranenge ni Uburanga Honey, Aux Delices, Ishema Rwanda Natural Honey Forest, MP Honey, BB & Daughters Honey, ABDC Honey na Gishwati Natural Honey.

TAGGED:Dr Charles KarangwafeaturedRwanda FDA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwato Bwari Bwarafunze Ubunigo Bwa Suez Bwakuwemo
Next Article Hari Umugambi Wo Kongera Gusubiza Amazi Mu Kiyaga Cya Tchad
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?