Uburayi Bwashyize Butanga Amafaranga Yo Gukoreshwa Mu Kwirukana Ibyihebe Muri Mozambique

Ubumwe bw’u Burayi bwasohoye itangazo bwemera ko bugiye kurekura Miliyoni  € 20 yo gufasha u Rwanda mu kazi ruri gukorera muri Mozambique ko kwirukana ibyihebe byari byarayogoje Cabo Delgado ndetse byarabujije n’imishinga irimo iy’ikigo cy’Abafaransa, Total Energies, gukora ikabyazwa umusaruro.

Iriya nkunga itangajwe nyuma y’amasaha make Perezida Kagame avuze ko kuba hari abameye gukorana n’u Rwanda mu guhashya abarwanyi bo muri  Cabo Delgado, ntibabikore bitarubujije gukora ibyo rwiyemeje mu bushobozi rufite.

Hari mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya bayoboye Minisiteri y’ubuzima, uyu muhango ukaba warabaye ku wa Gatatu Taliki 30, Ugushyingo, 2022.

Perezida Kagame yagize ati: “ Kuva twagera muri Mozambique  nta gihugu na kimwe, nta muryango n’umwe,  uraduha n’urumiya rwo gukoresha muri ako kazi.  Twatanze uburyo buke dufite ndetse dutanga n’ubuzima kuko abajya kurwana intambara nka ziriya hari abantu babigwamo…”

- Advertisement -
Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo abemeye gutanga inkunga mu gucyemura ikibazo cyo muri Cabo Delgado batayitanze, u Rwanda rwakoze ibyo rushoboye

Bidatinze ababwirwaga barumvise, bahita basohora itangazo rivuga ko Ikigega cy’Ubumwe bw’u Burayi gishinzwe gufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro , European Peace Facility, kigiye guha u Rwanda Miliyoni  € 20 yo gukoresha muri biriya bikorwa.

U Rwanda rwakiriye neza iyo nkunga.

Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko u Rwanda ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ibihugu by’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi ndetse n’uw’ibihugu by’Afurika mu bikorwa bitandukanye harimo n’ibyo kugarura amahoro aho ruzitabazwa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yavuze ko ibyo uriya muryango wakoze ari ibintu byo kwishimira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version