Uburayi Mu Mushinga Wo Guha Ukraine Imitungo Y’Uburusiya

Ingoro y'Inteko ishinga amategeko y'Uburayi

Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi birateganya gufata amafaranga y’umutungo wahoze ari uw’Uburusiya bwagwatiriye urenze miliyari  €200  bikawuha Ukraine.

Ababiyobora bavuga ko bizayifasha kwiyubaka no  kwirwanaho ubwo Amerika izaba ihagaritse inkunga yateraga iki gihugu kimaze imyaka itatu mu ntambara n’Uburusiya.

Abanyaburayi bategekereje ibi nyuma yo kubona ko Amerika itakibaha agaciro kugeza n’ubwo igirana ibiganiro n’Uburusiya bo na Ukraine bagahezwa.

Ikindi abayobozi b’Uburayi bari guteganya kugira ngo bakome mu nkokora umugambi Trump asangiye na Putin wo kubaheza mu biganiro, ni ugufatira imitungo y’Uburusiya ifite agaciro k’ama euro(€) miliyari nyinshi.

- Kwmamaza -

I Brussels batekereza ko mu kubigenza batyo, bizatuma Abanyamerika n’Abarusiya bacisha make bakemera ko Ukraine n’Uburayi muri rusange bagira uruhare mu biganiro byo kurangiza intambara iri mu Burasirazuba bw’Uburayi.

Muri iki kibazo kandi Amerika nayo ifite imitungo y’Uburusiya yagwatiriye ifite agaciro ka Miliyari $5.

Ibiganiro by’uburyo Abanyaburayi bazabigenza ngo bagere kuri uriya mugambi biri kubera muri Afurika y’Epfo ahabera inama y’ibihugu bikize ku isi, ariko itaritabiriwe na Amerika, bigize ikitwa G20.

Ba Minisitiri b’Imari bo mu Burayi bari kureba uko ariya mafaranga yahoze ari ay’Uburusiya bagwatiriye, yahabwa Ukraine kugira ngo nayo yiyubake, ireke kugaraguzwa agati n’ubutegetsi bwa Moscow.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Estonia witwa Margus Tsahkna yabwiye ikinyamakuru Politico ati: “ Dufashe ibyahoze ari umutungo w’Uburusiya tukabiha Ukraine yaba ibonye uko yakwirwanaho idakomeje kurambiriza ku nkunga ya Amerika”.

Avuga ko imitungo yose hamwe y’Uburusiya bafashe bugwate ifite agaciro ka Miliyari €300.

Nubwo umubare nyawo w’agaciro k’imitungo y’Uburusiya yafatiriwe n’Uburayi itazwi, abahanga baragenekereza bagasanga uri hagati ya Miliyari €200 na Miliyari €300.

Mu kwemeranya ko ibyo bikwiye, abadipolomate bo mu Burayi ntibemeranya uko byakorwa.

Abo mu bihugu bituranye n’Uburusiya bavuga ko Ukraine ikwiye kuzahabwa ariya mafaranga mu buryo butaziguye, mbese nk’uko bayashyira mu ibahasha bakayihereza.

Abandi barimo Ubufaransa, Ubutaliyani n’ibindi bihugu bikomeye basanga hari ukundi byagenda.

Uko kundi byagenda ni ugufatira ayo mafaranga, akaba ari yo baheraho basaba ko nabo binjizwa mu biganiro.

Uru ruhande rurimo na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi Ursula von der Leyen rusanga guha Ukraine ariya mafaranga byaba ari ikosa kuko icyo gihe byaba bivuze ko ari yo yonyine yagena uko akoreshwa.

Byaba bivuze ko nta jambo abandi Banyaburayi baba bagifite kuri ayo mafaranga ukundi, ikintu bo basanga cyaba ari imibare mike.

Mu rwego rwo kureba uko yakongera kwiyegereza Amerika, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron kuri uyu wa Mbere tariki 24, Gashyantare, 2025 yasuye Perezida wayo Donald Trump.

Mu kiganiro bagiranye, Macron yamubwiye ko byaba ari ubwenge gufatira imitungo y’Uburusiya ariko nanone yemeza ko kuyiha Ukraine byaba bihabanye n’amategeko.

Perezida w’Ubufaransa avuga ko iriya mitungo yaba kimwe mu bintu byasunikira Uburusiya kujya mu biganiro Abanyaburayi bagizemo uruhare ‘rufatika’.

Icyakora hari umudipolomate uvuga ko gufatira umutungo w’Uburusiya atari ikintu kizaba vuha aha!

Umudipolomate ukomeye witwa Kaja Kallas avuga ko kugwatira no kwigarurira mu buryo bwa burundu uriya mutungo w’Uburusiya ari akazi kazamara igihe kirekire kandi gasaba uruhare rwa buri Munyaburayi wese ubyumva utyo.

Hari n’Abanyaburayi bavuga ko ariya mafaranga akwiye kubikwa akazakoreshwa mu gusana Ukraine ubwo intambara yashowemo n’Uburusiya izaba yarangiye.

Ejo hazaza ha Ukraine hari mu bintu biri kwigirwa mu byumba by’inama byo mu bakomeye kurusha abandi ku isi.

Ibyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Sudani n’ahandi henshi bisa n’ibyarengejwe ingohe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version