Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburayi Ntibushaka Ko U Burusiya Buyobora Akanama Ka UN Gashinzwe Amahoro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uburayi Ntibushaka Ko U Burusiya Buyobora Akanama Ka UN Gashinzwe Amahoro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 April 2023 3:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyaburayi binubiye ko u Burusiya bwaraye buhawe ubuyobozi bw’Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi. Bavuga ko bitumvikana ukuntu igihugu cyatangije intambara kuri Ukraine gishingwa iby’amahoro ku isi!

Icyakora uko kwitotomba nta kintu kuri bugereho kubera ko amasezerano agenga imikorere ya kariya kanama, agena uko ibihugu bisimburana ku buyobozi bwako.

Avuga ko ubu hagezweho u Burusiya ngo bukayobore.

Kugira ngo u Burusiya bwamburwe izi nshingano, byasaba ko amasezerano agena uko ibihugu bizisimburanwaho nayo ahindurwa.

Ku rundi ruhande, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, ruherutse gusohora impapuro zisaba amahanga kuzata muri yombi Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine witwa Dmytro Kuleba avuga ko kumva ko u Burusiya ari bwo buyobora Akanama ka UN ari ikintu gisekeje.

Kuleba ati: “ Ni ibintu bisekeje ariko nanone bibabaje. Kuba u Burusiya buyoboye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kandi ari bwo bwayogoje igihugu cyacu birababaje”.

Uhagarariye Ukraine muri UN witwa Sergiy Kyslytsya nawe avuga ko bidakwiye ko u Burusiya bwemererwa kuyobora Akanama ka UN.

Amerika irabivuga ho iki?

Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe itangazamakuru Karine Jean Pierre

N’ubwo Abanyaburayi bari kwamagana iby’uko u Burusiya bwahawe kuyobora  kariya Kanama, ku rundi ruhande, Amerika yo ivuga ko nta cyakorwa ngo bwamburwe izo nshingano.

Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe itangazamakuru Karine Jean Pierre yagize ati: “ Nta gihugu na kimwe cyashobora gukumira u Burusiya kuri iyi ngingo kubera ko byasaba ko amasezerano yandi ahindurwa”.

Karine avuga afite impungenge ko u Burusiya buzakoresha uriya mwanya kugira ngo bukomeze guhagarara ku ngingo buvuga ko ari zo zatumye butera Ukraine.

The Guardian yanditse ko umwe mu mivuno Abanyaburayi bazakoresha berekana ko badashyigikiye u Burusiya mu gihe buzamara buyoboye kariya Kanama, ari ukutitabira ‘mu buryo bugaragara’ inama buzajya butumiza.

Ambasaderi wabwo muri UN witwa Vasily Nebenzia yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya byitwa Tass News ko mu kwezi bazamara bayobora kariya Kanama, bazakoresha inama nyinshi kugira ngo baganire na bagenzi babo ku bibazo biri ku isi harimo n’iby’intwaro.

Muri ibyo biganiro, bazagaruka no ku ngingo y’uko bidakwiye ko isi ikomeza kuyoborwa n’abantu bamwe, ahubwo ko n’abandi bafite ubwo bushobozi bityo ko ‘ibintu bikwiye guhinduka’.

TAGGED:AkanamaAmerikaBurusiyafeaturedUkraineUmutekanoUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ishyaka Riyoboye u Burundi Rishima Uko FPR Inkotanyi Iyoboye u Rwanda
Next Article Kagame Avuga ko Abakoreye Abatutsi Jenoside Batasize Amafaranga Y’Igihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?