Uburayi Ntibushaka Ko U Burusiya Buyobora Akanama Ka UN Gashinzwe Amahoro

Abanyaburayi binubiye ko u Burusiya bwaraye buhawe ubuyobozi bw’Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku isi. Bavuga ko bitumvikana ukuntu igihugu cyatangije intambara kuri Ukraine gishingwa iby’amahoro ku isi!

Icyakora uko kwitotomba nta kintu kuri bugereho kubera ko amasezerano agenga imikorere ya kariya kanama, agena uko ibihugu bisimburana ku buyobozi bwako.

Avuga ko ubu hagezweho u Burusiya ngo bukayobore.

Kugira ngo u Burusiya bwamburwe izi nshingano, byasaba ko amasezerano agena uko ibihugu bizisimburanwaho nayo ahindurwa.

Ku rundi ruhande, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, ruherutse gusohora impapuro zisaba amahanga kuzata muri yombi Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine witwa Dmytro Kuleba avuga ko kumva ko u Burusiya ari bwo buyobora Akanama ka UN ari ikintu gisekeje.

Kuleba ati: “ Ni ibintu bisekeje ariko nanone bibabaje. Kuba u Burusiya buyoboye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi kandi ari bwo bwayogoje igihugu cyacu birababaje”.

Uhagarariye Ukraine muri UN witwa Sergiy Kyslytsya nawe avuga ko bidakwiye ko u Burusiya bwemererwa kuyobora Akanama ka UN.

Amerika irabivuga ho iki?

Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe itangazamakuru Karine Jean Pierre

N’ubwo Abanyaburayi bari kwamagana iby’uko u Burusiya bwahawe kuyobora  kariya Kanama, ku rundi ruhande, Amerika yo ivuga ko nta cyakorwa ngo bwamburwe izo nshingano.

Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe itangazamakuru Karine Jean Pierre yagize ati: “ Nta gihugu na kimwe cyashobora gukumira u Burusiya kuri iyi ngingo kubera ko byasaba ko amasezerano yandi ahindurwa”.

Karine avuga afite impungenge ko u Burusiya buzakoresha uriya mwanya kugira ngo bukomeze guhagarara ku ngingo buvuga ko ari zo zatumye butera Ukraine.

The Guardian yanditse ko umwe mu mivuno Abanyaburayi bazakoresha berekana ko badashyigikiye u Burusiya mu gihe buzamara buyoboye kariya Kanama, ari ukutitabira ‘mu buryo bugaragara’ inama buzajya butumiza.

Ambasaderi wabwo muri UN witwa Vasily Nebenzia yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya byitwa Tass News ko mu kwezi bazamara bayobora kariya Kanama, bazakoresha inama nyinshi kugira ngo baganire na bagenzi babo ku bibazo biri ku isi harimo n’iby’intwaro.

Muri ibyo biganiro, bazagaruka no ku ngingo y’uko bidakwiye ko isi ikomeza kuyoborwa n’abantu bamwe, ahubwo ko n’abandi bafite ubwo bushobozi bityo ko ‘ibintu bikwiye guhinduka’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version