Abantu muri rusange bibwira ko ari bo bayobozi b’ibindi biremwa kandi ko bagomba kubikoresha uko bashaka mu nyungu zabo bwite. Ibi ariko siko bimeze kuko hari amabwiriza yatenzwe n’Umuryango w’Abibumbye asobanura neza ko n’ibidukikije bifite uburenganzira bugomba kwitabwaho.
Muri iki gihe aho abantu bugarijwe n’ibyorezo akenshi bituruka ku nyamaswa, hari abumva ko inyamaswa zitagombye guhabwa agaciro cyane.
Aba biganjemo abafite ibikorwa by’ubucuruzi kuko bo bumva ko icyakorwa cyose bakinjiza amafaranga ntacyo cyaba gitwaye.
Iyi myumvire ituma birara mu mashyamba bagatema, bagakora uburobyi budashyize mu gaciro kandi bakangiza imiterere y’ubutaka binyuze mu buhinzi bukoresha inyongera musaruro zica ibindi binyabuzima.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe kwita ku bidukikije rivuga ko abantu bose bafite uburenganzira bwo kuba ahantu hafite umwuka mwiza, amazi meza kandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Kuba hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, bikubiyemo no kuba nta binyabutabire bahumeka cyangwa barya biturutse ahantu hatandukanye.
Ibi ariko siko bigenda ahenshi ku isi. Mu bihugu bikize ndetse no bikennye hari ahantu henshi abantu babayeho mu buryo butuma bahumeka imyuka yanduye cyangwa banywa amazi yanduye.
Ibi bituma umubare w’abapfa bazize ingaruka zituruka ku guhumeka umwuka mubi ukomeza kuba munini.
Izi ngaruka zirimo kurwara za cancer n’ibindi.
Igiteye impungenge kurushaho, ni uko amahanga adaha agaciro umuburo ahabwa w’uko ibyuka byanduye bihumanya kandi bikica abaturage benshi.
Iyo urebye ukuntu Isi yahagurukiye kurwanya COVID-19 ariko ikaba igiseta ibirenge mu kubungabunga ibidukikije bituma bari bamwe bavuga ko abayituye bari gutema ishami ry’igiti bicariye.
Bwana Arnold Kreilhuber ukora mu ishami rya UN ryishinzwe kwita ku bidukikije ryitwa The United Nations Environment Programme (UNEP) yagize ati: “Iyo uburenganzira bw’ibidukikije bwubahirijwe, bituma abatuye Isi bashobora guhangana n’ibibazo by’ingutu bibugarije birimo imihindagurikire y’ikirere, kwangirika k’urusobe rw’ibinyabuzima, no kwangirika bw’ibindi bituye isi.”
Avuga ko abantu bagiye birinda gukora ibikorwa bibateza imbere ariko bikangiza ubuturo bw’aho aribwo bazagera ku iterambere rirambye.
Undi muhanga witwa Ben Schachter avuga ko abayobozi b’isi bagombye kwibuka ko abaturage babo bafite uburenganzira bwo kumenya icyo amategeko avuga ku kubungabunga ibidukikije bityo ntibabyangize nkana.
Amakuru n’ubumenyi ni ingenzi muri iki gihe kandi bigomba kugera ku baturage bose, bitabahenze.
Muri 2011 nibwo Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu yateranye bwa mbere yemeza ingingo zirimo no kurengera ibidukikije.
Mu kwezi gushize( Werurwe, 2021) nibwo hemejwe inshingano za Leta zifite mu rwego rwo kurengera ibidukikije bikaba byaranzuwe mu mwanzuro wiswe Resolution 46/L.6/Rev.1.