Uburezi Bwabaye Umuyoboro W’Ibitekerezo Bya Jenoside Yo Muri 1994- Min Uwamariya

Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya yatanze ubutumwa bugenewe abakora mu burezi mu Rwanda bubibutsa ko uburezi bwo hambere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bwagizwe umuyoboro w’ingengabitekerezo yaganishije kuri iriya Jenoside.

Yasabye abakora muri ruriya rwego kumva ko muri iki gihe, uburezi bugomba kuba isoko inyuzwamo ibitekerezo byubaka, kandi birwanya abashaka gusubiza u Rwanda mu bihe bibi rwanyuzemo.

Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya avuga ko uburezi bw’ubu butandukanye n’ubwo hambere ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abarimu b’ubu ‘bazi ubwenge’ kandi bakora ubushakashatsi, bakaba bagira uruhare mu gutanga uburere bwiza.

Ku rundi ruhande ariko, Dr Uwamariya avuga ko hari abandi bantu bize bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga kugira ngo bapfobye cyangwa bahakane Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Kwmamaza -

Ati: “ Abarimu b’ubu bazi ubwenge, kandi bakora ubushakashatsi ariko hari bamwe bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga kugira ngo bapfobye bayobya uburari bavuga ko  habayeho Jenoside ebyiri.”

Yasabye abandi bakorana mu rwego rw’uburezi gufata umwanya bakanyomoza ibyo bivugwa n’abo bantu kuko bihabanye n’ukuri.

Avuga ko Abanyarwanda bize, basobanukiwe, kandi ari bo bashobora kugaragaza ukuri nyako binyuze mu masomo baha abanyeshuri no mu bushakashatsi bakora bakabutangaza.

Uwamariya asaba ababyeyi n’abarezi gufatanya bakarushaho gukundira abana igihugu cyabo.

Iringaniza mu burezi ryagize uruhare mu guheza Abatutsi inyuma…

Perezida Juvénal Habyarimana akirangiza gufata ubutegetsi ahiritswe  Grére Kayibanda mu mwaka wa  1973, yashyizeho Politiki yise iy’iringaniza rishingiye ku bwoko no ku karere.

Icyo gihe na Guverinoma ye bavugaga ko rigamije guha abantu bose amahirwe angana mu byerekeye uburezi n’imirimo.

Iriya Politiki yashyigikiwe  n’Abasenyeri Gatolika bari ho mu Rwanda icyo gihe bayibonaga nk’uburyo buje gukosora amateka.

Uburezi buvangura butera ibibazo

Kubera uburyo yari yubatswe, yaje kuba intandaro yo guheza Abatutsi, ntibemererwa kwiga amashuri runaka cyangwa gukora imirimo runaka ya Leta.

Abatutsi benshi bamaze kubona ko kwiga ari amahirwe atabonwa na benshi bahitamo gukora ubucuruzi.

Uyu muvuno ni nawo Abayisilamu bahisemo guca, basanga ibyiza ari ukuyoboka ubucuruzi, barabutangiza kandi burakomera i Rwamagana n’ahandi hazwi mu Rwanda nk’i Mugandamure.

Iriya Politiki ya Habyarimana nk’uko byanditswe n’abahanga barimo Antoine Mugesera, yaje kuvamo ivangura ryakorewe Abatutsi, n’Abahutu batakomokaga mu Majyaruguru y’Uburengerazuba.

Niyo ntandaro y’uko mu ntangiriro y’imyaka ya za 80, abantu benshi bari mu myaka ikomeye y’inzego za Politiki, ubutegetsi n’igisirikare bakomokaga muri Perefegitura ya Gisenyi n’iya Ruhengeri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version