Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburinganire Hagati Y’Ibitsina Byombi Buri Hejuru Nk’Ukwezi- Guterres
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uburinganire Hagati Y’Ibitsina Byombi Buri Hejuru Nk’Ukwezi- Guterres

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 March 2023 1:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhati w’uko uburinganire n’ubwuzuzanye byakwira ku isi hose waradohotse. Ndetse ngo umaze gutanga icyuho kinini k’uburyo raporo y’Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye itangaza ko bizafata imyaka 300 ngo bigererweho mu buryo buhamye.

Nta gihe kinini gishize Umunyamabanga mukuru wa UN witwa Antonio Guterres atangaje ko n’intambwe yari yaratewe mu kuzuzanya hagati y’umugabo n’umugore iri kudohoka.

Ngo ni ibintu bigaragarira buri wese muri iki gihe.

Guterres yagize ati: “ Muri iki gihe intambwe yari yaratewe ngo umugore azamuke mu mibereho ye no mu nzego zifatirwamo ibyemezo iri gusubira inyuma ku kigero buri wese abona.”

Yemeza ko abagore n’abakobwa hirya no hino ku isi bagirirwa ibya mfura mbi.

Atanga urugero rw’ibiba ku bagore bo muri Afghanistan.

Ubutegetsi bwo muri kiriya gihugu cyo muri Aziya bwanzuye ko nta mukobwa urangije amashuri abanza wemerewe gukomeza andi.

Iki ni ikintu Umuryango mpuzamahanga ufata nko kwangiza bikomeye ihame ry’uburinganire no kuzuzanya mu bagize umuryango kandi b’ibitsina byombi.

Mu bihugu byinshi, abana b’abakobwa bajya kwiga baseta ibirenge kubera ko baba bafite ubwoba ko bari buhohoterwe n’ababarera cyangwa bakaza gufatwa n’abashaka kubasambanya igihe bari bube batashye mu kagoroba.

Ikindi giteye inkeke ari uko hari n’abapolisi bafata abagore ku ngufu kandi baba bararahiriye kuzabarindana n’ibyabo nk’uko barinda n’abandi baturage.

Buri minota ibiri umugore arapfa…

Umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Guterres avuga ko ikindi gishyira abagore mu kaga ari uko bapfira ku iseta babyara.

Ati: “ Birababaje kuba hari abagore bapfira ku iseta babyara. Buri minota ibiri umugore aba apfuye. Iyo atazize ingaruka zijyanirana no gutwita, apfa abyara kandi rero izi mfu zishobora kwirindwa.”

Ubuyobozi bwa UN buvuga ko ingaruka za COVID-19 zatumye abana b’abakobwa benshi bata ishuri.

Abakobwa n’abagore bakoraga mu bigo byita ku bana batakaje akazi kubera kugabanya abakozi, abandi bahatirwa gushaka ku ngufu.

Intambara ziri hirya no hino ku isi kandi zatumye abakobwa benshi bafatwa ku ngufu, abagore barapfakara.

Hari ibihugu byanze ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rishyirwa mu Itegeko nshinga n’andi mategeko bityo bituma umugore cyangwa umukobwa afatwa nk’umuntu ugenerwa ibyo ahawe mu buryo bwo kumugirira impuhwe.

Aho ibibazo by’abagore n’iby’abakobwa bikomerera kurushaho ni uko bahohoterwa no mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abakobwa baracuruzwa, abandi bakandagazwa n’abo bakundanye mu bihe byatambutse, hari ababwirwa amagambo abakomeretsa umutima bakayabwirirwa mu mbuga nkoranyambaga zishobora kuba zirimwo na benewabo.

Uko abatuye isi bakomeza gutakaza indangagaciro ni ko abagore n’abakobwa ari bo bigira ho ingaruka zitaziguye kurusha abagabo.

Guterres atanga inama y’uko guha abagore rugari mu nzego zirimo ubuhanga n’ubushakashatsi bibafasha kugira uruhare rwiza mu iterambere ry’abatuye isi bose.

Kuri we, abagore bagomba guhabwa umwanya mu bibera mu isi kuko ari uburenganzira bwabo.

Ngo si impuhwe bagirirwa.

TAGGED:AbagorefeaturedGuterresImbabaziUburinganire
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyamakuru Bakubitiwe Mu Kiganiro Bari Batumiwemo
Next Article Inkubi Yiswe Freddy Yayogoje Mozambique
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?