Uburinganire Si Ikibazo Kireba Abagore Gusa – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko buri muntu wese afite uruhare agomba kugira mu gutuma uburinganire bugerwaho, cyane ko nta terambere ryashoboka mu gihe abantu badahabwa amahirwe angana.

Ni ubutumwa yatanze ku munsi u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, wizihizwa buri mwaka ku wa 8 Werurwe.

Ni umunsi utigeze wizihizwa mu buryo bukomeye nk’ibisanzwe kubera icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi.

Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ati “Umunsi Mpuzamahanga mwiza w’abagore w’umwaka wa 2021. Uyu munsi wibutsa ko uburinganire atari ikibazo kireba abagore gusa. Nta terambere ryagerwaho buri wese atabigizemo uruhare kandi hakabaho amahirwe angana kuri bose. Buri wese muri twe afite uruhare akwiye kugira mu gutuma uburinganire bugerwaho kandi guheza bamwe nta mwanya bifite mu hazaza hacu.”

- Kwmamaza -

U Rwanda rukomeje kuza mu bihugu by’indashyikirwa mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, aho abagore bahabwa nibura 30 ku ijana mu myanya yose itorerwa mu nzego za leta.

Kuva mu 2003 rwakomeje kugira umubare munini ku isi w’abagore mu nzego zirimo inteko ishinga amategeko kuko ubu ari 61.3% mu mutwe w’Abadepite, ndetse imyanya 53.3% muri Guverinoma irimo abagore.

Raporo mpuzamahanga ya 2020 Global Gender Gap Index yasohotse mu Ukuboza 2020 yashyize u Rwanda ku mwanya wa 9, aho ari cyo gihugu rukumbi cya Afurika kiza mu myanya 10 ya mbere mu kubahiriza amahame y’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Mu bandi batanze ubutumwa kuri uyu munsi harimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) Louise Mushikiwabo, washishikarije abagore guharanira iteka kuzana impinduka.

Ni ibintu ariko ngo bishoboka gusa ari uko buri wese abigizemo uruhare.

Yakomeje ati “Ntewe ishema namwe, mwirengagije ibibazo byose bibaho mu buzima, mukora cyane buri munsi kugira ngo muhindure aho mutuye n’isi yose muri rusange.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version