Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburundi Burahakana Ko Nta Musirikare Wabwo Wafashwe Na M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Uburundi Burahakana Ko Nta Musirikare Wabwo Wafashwe Na M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 January 2025 10:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi Le Général de Brigade Gaspard Baratuza (Ifoto@Burundi Iwacu)
SHARE

Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi Le Général de Brigade Gaspard Baratuza yabwiye itangazamakuru ko abavuga ko hari ingabo z’iki gihugu zafashwe na M23 babeshya, ko icyabo ari uguharabikana.

Baratuza yabivugiye mu kiganiro yaraye ahaye itangazamakuru cyari kigamije gutanga umucyo ku bivugwa by’uko M23 hari abasirikare b’u Burundi yafashe, abandi ibatsinda ku rugamba.

Ikinyamakuru Burundi Iwacu cyanditse ko  Général de Brigade Gaspard Baratuza yagize ati: “Abo M23 yafashe si abasirikare b’u Burundi. Iyo baba Abarundi, iba yarabashyikirije Croix- Rouge mpuzamahanga. Kuba itarabikoze rero byerekana ko atari Abarundi”.

Ku makuru amaze iminsi atambuka ku mbuga nkoranyambaga y’uko hari abasirikare 500 b’u Burundi biciwe mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Baratuza yabihakanye.

Yavuze ko kuri uyu wa Kane yavuganye na bamwe mu basirikare b’u Burundi bari muri kiriya gihugu ababaza niba amafoto yabonye ku mbuga nkoranyambaga y’abasore bambaye impuzankano y’igisirikare avugira ari Abarundi, bamusubiza ko atari bo.

Nawe kandi ngo yarabarebye ‘asanga sibo’.

Baratuza avuga ko abavuga ko ingabo z’u Burundi ziri kwicirwa muri DRC ari abanzi, bakwirakwiza ibihuha no gusebanya.

Yemeza ko abasirikare bamaze iminsi berekanwa ku mbuga nkoranyambaga atari Abarundi ndetse ngo n’imisusire yabo yerekana ko ari abandi bandi.

Ngo Abarundi ntibateye batyo!

Abajijwe niba nta basirikare b’igihugu cye bari muri DRC bakaba barafatiwe cyangwa baraguye ku rugamba, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi yirinze kubyemeza cyangwa ngo abihakane.

Ati: “ Iryo ni ibanga rya gisirikare. Mu gisirikare ntawe utangaza abapfuye cyangwa abakomeretse”.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi witwa Révérien Ndikuriyo aherutse kuvuga ko kuba ingabo z’igihugu cye zajya gukorana n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo ntawe bikwiye gutangaza.

Avuga ko hari ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bya gisirikare.

TAGGED:AbasirikareBaratuzaBurundifeaturedIngaboIwacuM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyarugenge: Yahengereye Umugabo We Asinziriye Aramutema Bikomeye
Next Article The Ben Arataramira Abatuye Canada, Uburayi Na Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?