Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburundi Bwatewe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uburundi Bwatewe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 December 2023 2:34 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abarwanyi ba RED Tabara bateye Uburundi bica abantu 20. Ni igitero cyabereye mu Burengerazuba bw’Uburundi ku gice kigana kuri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko abarwanyi ba RED Tabara bitangarije ubwabo ko bishe abasirikare 10 b’Uburundi babaguye gitumo aho babaga hitwa Vugizo hafi y’umupaka Uburundi busangiye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Guverinoma y’Uburundi yatangaje ko kiriya gitero ari icy’iterabwoba, cyagabwe n’inyangabirama zishe abana barimo ufite munsi y’imyaka itanu.

Uburundi kandi buvuga ko mu bapfuye harimo n’abagore babiri batwite n;abagabo batanu barimo n’umupolisi wari uje kubatabara.

Itangazamakuru rivuga ko hari abantu icyenda bakomerekejwe n’amasasu.

Mu gihe uruhande rwa Leta ruvuga ko abapfuye biganjemo abasivili, uruhande rwa RED Tabara rwo ruvuga ko abarwanyi babo bishe abasirikare icyenda n’umupolisi umwe.

Ku rundi ruhande, AFP ivuga ko biriya bitero byari bigamije gutera ikigo cya gisirikare.

Yungamo ko muri uko kurasana, abarwanyi babonye bikomeye barahindukira basubira iyo baturutse.

Iki gitero kibaye icya kabiri abarwanyi ba RED Tabara bagabye igitero mu Burundi kuva muri Nzeri, 2021 ubwo bongeraga gutera iki gihugu.

Muri ibyo bihe hari n’igitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Bujumbura.

Kuva icyo gihe, ibitero byabo byinshi byakorerwaga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ukurikije ubutumwa RED Tabara yashyize kuri X, ubona ko uyu mutwe wamaramarije kurwana n’Uburundi.

Buragira buti: “ RED Tabara iratangaza ko yiyemeje gukomeza ibitero byayo mu Burundi hose.”

Uyu mutwe w’inyeshyamba watangiye gukora mu mwaka wa 2011 ariko ibitero byawo bitangira kugabwa mu Burundi mu mwaka wa 2015.

Bikekwa ko ufite abarwanyi babarirwa hagati ya 500 na 800.

TAGGED:AbarwanyiBurundifeaturedIbiteroRED Tabara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Bitaro Bya Nyabikenke Barataka Guhembwa Ayo Batemeranyijeho
Next Article Rugwabiza Ari Mu Bagore 100 Ba Afurika ‘Bavuga Rikijyana’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Urubyiruko Mu Rwanda Ruranywa Itabi Ku Rugero Runini

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

You Might Also Like

IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUmutekano

RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?