Uburundi Bwatumije Imihoro Yo Guha Imbonerakure

Mu Burundi haravugwa inkuru y’amakamyo ane yuzuye imihoro yatumijwe mu Bushinwa ngo ihabwe Imbonerakure zizayikoreshe zirwanya abanzi b’igihugu ‘babaye benshi’.

Umuvugizi w’ishyaka riri ku butegetsi Révérien Ndikuriyo yasubije ikinyamakuru Le Mandat dukesha iyi nkuru ko ayo makuru nta shingiro afite.

Abasore b’Imbonerakure babwiye itangazamakuru ko bahawe iyo mihoro kugira ngo bazahangane n’abanzi b’amahoro n’umutekano bamaze kuba benshi mu Burundi.

Amakuru avuga ko iriya mihoro yatumijwe mu Bushinwa, ibanza guca muri Tanzania mbere y’uko igera mu Burundi.

- Kwmamaza -

Amakamyo iyo mihoro yajemo yanjiye mu Burundi aciye ku mupaka wa Kabanga-Kobero, hari taliki 18, Werurwe, 2024.

Ubwo yageraga kuri gasutamo yahagaritswe n’abakozi b’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro kitwa Office Burundais des Recettes, OBR ,ngo abanze asore.

Ubwo barebaga ibyo ayo makamyo apakiye, basanze harimo imihoro ariko babwirwa ko ibirimo ari ibintu byatumijwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, ko bigomba gusakwa ari uko gusa bigeze i Bujumbura.

Bidatinze amakuru yarazamutse agera ku bayobozi i Bujumbura nabo bahamagara abashinzwe imisoro n’amahoro babaza impamvu babuza ibikoresho bya Guverinoma gutambuka.

Taliki 21, Werurwe, 2024 mu gitondo ahagana saa mbiri Polisi y’i Muyinga yategetswe guherekeza ayo makamyo kugira ngo agere iyo ajya nta nkomyi!

Ikinyamakuru Le Mandat kivuga ko muri ayo makamyo harimo imihoro mishya, imwe ifite amugi abiri indi yo ifite ubugi bumwe kandi ngo ntiyakomeje ijya i Bujumbura ahubwo yahise yoherezwa mu Ntara ya Makamba.

Kubera gutinzwa mu muhanda asakwa anabazwa ibyerekeye imisoro, bivugwa ko byarakaje abakora mu Rwego rw’igihugu rw’iperereza mu Burundi Service National de Renseignement( SNR) babaza abo muri Gasutamo impamvu zabateye gukerereza ibintu biri mu gahunda ya Leta.

Ntituzi icyo babasubije.

Iyo mihoro yagejejwe aho yagombaga kujya, itangira guhabwa Imbonerakure zo mu Ntara zirimo Bujumbura, Cibitoke, Bubanza, Rumonge n’igice kimwe cya Bujumbura Rural.

Buri muyobozi w’Imbonerakure yategetswe kuziha imihoro ariko akabanza cyane cyane abo abona ko “bashabutse kurusha abandi”.

Umwe muri izo mbonerakure yabwiye Le Mandat ko babwiwe ko iyo mihoro ari iyo guhangana n’abanzi b’amahoro n’umutekano bamaze kugwira mu Burundi.

Tanzania yahaye ikiraro cy’iyi mihoro…

Taliki 26, Mutarama, 2024 nibwo Guverinoma ya Tanzania yemeye ko amakamyo yari apakiye iyo mihoro yambuka akajya mu Burundi.

Ni imihoro yatumijwe binyuze mu kigo kiswe Fondation Pax Burundi, ijambo Pax rikaba Ikilatini kivuga Amahoro mu Kinyarwanda.

Iyi mihoro yavuye mu Bushinwa yinjira muri Tanzania iciye  ku cyambu cya Dar es Salaam.

Tanzania imaze kubona ko ari imihoro kandi myinshi, yanditse ibaruwa yemeza ko iyi mihoro yatumijwe n’Uburundi.

Byakozwe mu kwirinda ko yazafatwa nk’aho ari yo yayitumije bikaba byaba intandaro yo gushinja Tanzania ubufatanye mu iyinjira ry’iyo mihoro.

Ubuyobozi bw’Uburundi bwahamagaye ubwa Tanzania bubusaba ko iyo baruwa itakwirirwa yandikwa, ariko biranga.

Mbere y’uko iyo mihoro ipakirwa mu makamyo, byari byabanje gutangazwa ko iri bucishwe mu bwato bugaca mu kiyaga cya Tanganyika ariko nabyo biza gusubikwa hirindwa ko umuhengeri watuma ubwato burohama.

Taliki 18, Werurwe, 2024 nibwo iyi mihoro yageze ku mupaka w’Uburundi na Tanzania witwa Kabanga-Kobero.

Abanditsi ba Le Mandat bagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania witwa Mobhare Matinyi ariko ntiyashobora kwitaba telefoni ye igendanwa.

Bahamagaye kandi umuvugizi wa Guverinoma y’Uburundi witwa Rosine Guilène Gatoni  abasubiza ko ‘atari kubumva neza’.

Umuyobozi w’Umuryango Fondation Pax Burundi akaba n’Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi  mu Burundi CNDD-FDD Révérien Ndikuriyo  yabwiye abanditsi b’iki kinyamakuru ko ibyo bakwiye kubibaza uwabibabwiye.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka  CNDD-FDD Révérien Ndikuriyo

Ati: “ Kuki ibyo ubibaza Ndikuriyo?”.

Yasabye abayobozi b’icyo kinyamakuru kumuha amahoro bakareka kumubaza ibindi bitamureba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version