Kagame Yashyikirijwe Inyandiko Zemeza Ibice By’u Rwanda Biri Mu Murage W’Isi

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco [UNESCO], Audrey Azoulay yagejeje kuri Perezida Kagame Paul icyemezo cy’uko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zarangije kwemerwa na UNESCO nk’umurage w’isi. Si inzibutso gusa ahubwo harimo na Pariki ya Nyungwe.

Iyo ikintu cyangwa ahantu runaka hiswe ko ari umurage w’isi biba bivuze ko aho hantu hagomba kurindwa n’isi yose, mu bihe by’intambara ntihakorweho.

Mbere y’uko Azoulay ageza kuri Perezida wa Repubulika ibi byemezo, yari yabanje kugeza kuri Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana inyandiko zemeza ko ziriya nzibutso zemewe na UNESCO.

Perezida Kagame areba ibyanditse kuri iki cyemezo

Yazimuhereye  ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

- Advertisement -

Muri Nzeri, 2023 nibwo byari byemejwe ko izi nzibutso zashyizwe mu bigize Umurage w’isi.

Kuri uyu wa Gatandatu MINUBUMWE na UNESCO barajya kwemeza ku mugaragaro ko n’urwibutso rwa Murambi narwo rwemewe n’iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, ubuhanga n’umuco. 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version