Uburundi Ntibushaka Umunyarwanda Ku Butaka Bwabwo

Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Martin Niteretse yaraye ashimangiye ko nta Munyarwanda bakeneye ku butaka bw’iki gihugu nk’uko ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyabitangaje.

Yagize ati: “Imipaka yose irafunzwe. Ntabwo dukeneye Abanyarwanda ku butaka bw’Uburundi, ndetse n’abari bahari twabafashe tubirukana ku butaka bw’u Burundi.”

Minisitiri Niteretse yavuze kandi ko yasabye ba Guverineri b’Intara zose kumuha raporo y’abanyamahanga batuye ku butaka bw’u Burundi.

- Advertisement -

Yavuze ko Abarundi bagomba gukurikirana bakamenya umunyamahanga wese uri ku butaka bw’Uburundi kugira ngo hatagira ubugendaho batazi ‘ihabari yiye’, ni ukuvuga amakuru ye.

U Burundi bwafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda, mu gihe hari hashize iminsi mike Perezida Evariste Ndayishimiye aciye amarenga kuri iki cyemezo, ubwo yashinjaga u Rwanda gushyigikira Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’Uburundi.

Martin Niteretse avuga ko ubutegetsi bw’Uburundi buri kwegeranya abanyamahanga kugira ngo abadafite ibyangombwa basubizwe iwabo.

Ati:”…[Turabishyira mu Kinyarwanda]… Dukeneye base de données( database) kugira ngo tumenye ngo uri mu Burundi ni nde?, urujya n’uruza rwe rumeze gute?.”

Martin Niteretse, Minisitiri w’umutekano mu gihugu cy’Uburundi

Abandi bantu Uburundi buvuga ko bugiye gukurikirana ibyabo ni Aba Masaï.

Ku byerekeye iby’u Rwanda n’Uburundi, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko  kuba Uburundi bwafunze umupaka wabwo  ari ikintu kibabaje.

Uburundi buherereye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Binyuze mu ijwi ry’Umuvugizi warwo, u Rwanda rwari ruherutse kuvuga ko ibivugwa n’Uburundi by’uko rufasha umutwe uburwanya wa RED Tabara ari ikinyoma.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu Ukuboza, 2023  yavuze ko uwo mutwe Uburundi  bushinja u Rwanda gushyigikira ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bityo ko ntaho ruhuriye nawo.

Yolande Makolo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

Ifoto ibanza: Ibiro Bya Minisiteri y’Umutekani mu Burundi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version