Ingaruka Zo Kuba Uburundi Bwafunze Umupaka N’U Rwanda Ni Nyinshi- Teddy Kaberuka

Umuhanga mu bukungu, Umunyarwanda Teddy Kaberuka, yabwiye Taarifa ko kuba Uburundi bwafunze umupaka wabwo n’u Rwanda bizagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byombi.

Avuga ko Uburundi buzabura amadovize( amafaranga y’amahanga) yavaga mu Rwanda, ariko u Rwanda narwo rukazaba rubuze isoko rya bimwe mu byo rwacuruzaga mu mahanga.

Kaberuka avuga ko burya iyo ibihugu bituranye, bigirana umubano uruta uw’uko abaturage bagendererana, ahubwo bigera no mu bucuruzi.

Yatanze urugero rw’uko ubwo aheruka i Bujumbura hari ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda yasanze mu masoko manini y’aho.

- Advertisement -

Ibyo birimo Inyange, Kawunga n’ibindi.

Ku byerekeye ubuhinzi, Uburundi bwoherezaga mu Rwanda imbuto z’amoko atandukanye.

Hari kandi indagara n’ubwoko bw’amafi bihariye bonyine ku isi yitwa Imikeke( mu Cyongereza bayita Sleek Lake fishes).

Aya mafi aboneka mu Kiyaga cya Tanganyika honyine

Ibyo bicuruzwa ariko ngo ni ibintu bigaragarira amaso kubera ko biba bifite ibirango(brands).

Ku rundi ruhande, Teddy Kaberuka avuga ko ibicuruzwa na serivisi bidafite ibirango biva cyangwa bijya muri buri gihugu( u Rwanda cyangwa Uburundi) ari byinshi.

Ati: “ Kubera ko u Rwanda rufitanye n’Uburundi imipaka myinshi, ni ukuvuga uhereye mu Majyepfo ku Kanyaru, ugakomeza ukazenguruka Nyungwe yose, ugakomeza ukagera Bugarama, hafi ya za Cibitoke, ukagakomeza ukagera ku mupaka wa Gasenyi na Nemba mu Bugesera, iyo ni imipaka minini abantu baba bambukiranya bajya cyangwa bava hakurya, iyo hafunzwe hari ikintu gikomeye kiba kiba kibaye.”

Avuga ko atari ibicuruzwa gusa biba bihagarikiwe urujya n’uruza ahubwo hari n’imirimo abantu baba bahombye.

Hari abajya cyangwa abava muri ibi bihugu  gucuruza, abandi bakajya  gukora akazi gasanzwe, Abarundi bakaza gukora mu Rwanda, Abanyarwanda nabo bikaba uko.

Kaberuka avuga ko haba hari igihombo ku mpande zombi kuko ubusanzwe urujya n’uruza rw’abantu rwubyara amahirwe, ayo mahirwe nayo akabyara akazi, akazi nako kakabyara amafaranga.

Teddy Kaberuka kandi avuga ko n’abavunja amafaranga nabo babura akazi kuko nta bantu baba bakiva cyangwa bakijya hakurya bityo ivunjisha rigahagarara.

Avuga ko kubyerekeye amadevize nabwo havuka ikibazo ariko akemeza ko Abarundi, kuri iyi ngingo, ari bo bazakubitikira cyane kubera ko n’ubundi igihugu cyabo kiyakeneye kurusha u Rwanda.

Ati: “ Ku bijyanye amadevize, Abarundi barayakeneye cyane kubera ko iki kibazo kuri bo cyarenze icyo kuba bayakeneye ahubwo babura n’ayo gutumiza essence na petelori. Aha ho Abarundi barahakubitikira cyane.”

Uyu muhanga avuga ko hari icyizere ko ibibazo biri hagati ya Kigali na Gitega bizakemuka kuko hagomba kubaho ibiganiro biyobowe n’Umuryango bahuriyemo w’Afurika y’Uburasirazuba, EAC.

Avuga ko ubuhuza bushobora gukorwa binyuze mu Nteko ishinga amategeko ya EAC, mu Rukiko rw’uyu muryango n’ahandi henshi.

Umupaka wafunzwe( Ifoto@The Chronicles)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version