Inzego z’umutekano z’Uburusiya zitangaza ko kuri uyu wa Kabiri taliki 19, Ugushyingo, 2024 hari missiles zo mu bwoko bwa Atacms Ukraine yaburasheho.
Bivuzwe nyuma y’igihe gito Amerika yemereye Ukraine kurasa ziriya missiles mu Burusiya kuko yari yarabisabye igihe kirekire.
Ibisasu byitwa Army Tactical Missile System (Atacms) byahawe Ukraine mu mezi make yabanjirije amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri Amerika.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy yasabye kenshi ubutegetsi bwa Joe Biden kumwemerera ngo azirase mu Burusiya ntiyahita abyemera kubera impamvu zitatangajwe.
Gusa abantu bavuga yangaga ko Uburusiya bwahita bwihimura bikomeye kuri Ukraine intambara ibihugu bimaze imyaka ibiri birwana igafata indi ntera.
Bisa naho kandi yashakaga ko amatora y’Umukuru w’Amerika yabanza akava mu nzira hanyuma hakazarebwa uko uzatorwa azitwara muri icyo kibazo.
Kuba haratowe Donald Trump bishobora kuba ari byo byatumye ubutegetsi bw’Amerika bubona ko noneho Ukraine yakwemererwa kurasa mu Burusiya kuko Amerika ifite ubuyobozi bushya.
Nyuma y’uko ibisasu bya Atacms birashwe mu Ntara ya Bryansk mu Burusiya Minisitiri w’ingabo z’Uburusiya yahise atangaza ko ibyakozwe ari igitero gikomeye kigabwe ku gihugu cye kandi ko abaharashe bizabagiraho ingaruka zikomeye.
Itangazo ryo muri Minisiteri y’ingabo rivuga ko Ukraine yarashe missiles eshanu mu Burusiya zirahanurwa, imwe iza kwangira ibikorwa remezo birimo n’ikigo cya gisirikare.
Missiles Ukraine yarashe ku Burusiya zifite ubushobozi bwo kuraswa mu ntera ingana na kilometero 300 kandi BBC yemeza ko bigoye ko zibonwa na radars za gisirikare.
Kuba Ukraine yarahawe ibisasu ishobora kurasa ku butaka bw’Uburusiya ni ikintu gishobora guhindura uko intambara yarwanaga n’Uburusiya ihindura isura.
Hagati aho, Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin aherutse gutangaza ko igihugu cye cyiteguye kuba cyakoresha intwaro za kirimbuzi kimaze imyaka gihunitse.