Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburusiya Burashinja Ukraine Kuyirasaho Missiles Yahawe N’Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Uburusiya Burashinja Ukraine Kuyirasaho Missiles Yahawe N’Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 November 2024 4:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibi bisasu byarashwe mu Burusiya
SHARE

Inzego z’umutekano z’Uburusiya zitangaza ko kuri uyu wa Kabiri taliki 19, Ugushyingo, 2024 hari missiles zo mu bwoko bwa Atacms Ukraine yaburasheho.

Bivuzwe nyuma y’igihe gito Amerika yemereye Ukraine kurasa ziriya missiles mu Burusiya kuko yari yarabisabye igihe kirekire.

Ibisasu byitwa Army Tactical Missile System (Atacms) byahawe Ukraine mu mezi make yabanjirije amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri Amerika.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy yasabye kenshi ubutegetsi bwa Joe Biden kumwemerera ngo azirase mu Burusiya ntiyahita abyemera kubera impamvu zitatangajwe.

Gusa abantu bavuga yangaga ko Uburusiya bwahita bwihimura bikomeye kuri Ukraine intambara ibihugu bimaze imyaka ibiri birwana igafata indi ntera.

Bisa naho kandi yashakaga ko amatora y’Umukuru w’Amerika yabanza akava mu nzira hanyuma hakazarebwa uko uzatorwa azitwara muri icyo kibazo.

Kuba haratowe Donald Trump bishobora kuba ari byo byatumye ubutegetsi bw’Amerika bubona ko noneho Ukraine yakwemererwa kurasa mu Burusiya kuko Amerika ifite ubuyobozi bushya.

Nyuma y’uko ibisasu bya Atacms birashwe mu Ntara ya Bryansk mu Burusiya Minisitiri w’ingabo z’Uburusiya yahise atangaza ko ibyakozwe ari igitero gikomeye kigabwe ku gihugu cye kandi ko abaharashe bizabagiraho ingaruka zikomeye.
Itangazo ryo muri Minisiteri y’ingabo rivuga ko Ukraine yarashe missiles eshanu mu Burusiya zirahanurwa, imwe iza kwangira ibikorwa remezo birimo n’ikigo cya gisirikare.

Missiles Ukraine yarashe ku Burusiya zifite ubushobozi bwo kuraswa mu ntera ingana na kilometero 300 kandi BBC yemeza ko bigoye ko zibonwa na radars za gisirikare.

Kuba Ukraine yarahawe ibisasu ishobora kurasa ku butaka bw’Uburusiya ni ikintu gishobora guhindura uko intambara yarwanaga n’Uburusiya ihindura isura.

Hagati aho, Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin aherutse gutangaza ko igihugu cye cyiteguye kuba cyakoresha intwaro za kirimbuzi kimaze imyaka gihunitse.

TAGGED:AmerikafeaturedIbisasuIntambaraIntwaroKirimbuziPerezidaUburusiyaUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibitaro Byahawe Moto Zo Gufasha Mu Kwita Ku Buzima Bwo Mu Mutwe
Next Article DRC: Impunzi Z’i Goma Zugarijwe N’Indwara Ya Macinya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?