Uburusiya Bwagabweho Igitero

Abantu 60 nibo bamaze kubarurwa ko bishwe n’amasasu yarashwe n’abo muri Islamic State babasanze bari mu kabyiniro.

Abandi bagera mu 100 bakomeretse ndetse barimo n’abakomeretse cyane ku buryo umubare w’abazize ayo masasu ushobora kwiyongera.

Iki gitero cyagabwe ku kabyiniro kari mu gace gaturiye Umurwa mukuru Moscow ubwo abiganjemo urubyiruko bari barimo babyina batungurwaga n’amasasu menshi abaraswamo.

Umutwe Islamic State niwo wahise wigamba icyo gitero kandi ngo nta muntu wawo wigeze uhakomerekera cyangwa ngo ahagwe.

- Advertisement -

Ukraine yahise itanguranwa itangaza ko ntaho ihuriye n’ibyo bitero.

Amerika hamwe n’ibindi bihugu by’Uburayi batangaje ko bababajwe nibyabaye kandi ko  bazafatanya n’Uburusiya kubikoraho iperereza.

Perezida Vladmir Putin[uherutse gutorerwa indi manda] yamenyeshejwe iby’iki gitero ariko ntacyo aratangariza abaturage be.

Bamwe mu basesengura ibya Politiki babwiye BBC ko kuba Islamic State yatera Uburusiya ari ikintu gishoboka kubera ko bumaze igihe bufata nabi Abisilamu babutuyemo.

Ni igitero cyateguwe neza gihitana benshi kandi hari n’abakomeretse bikomeye

Hari uwitwa Matthew Sussex uvuga ko ubwo Uburusiya bwoherezaga ingabo muri Syria byatumye Islamic State ibufata nk’umwe mu banzi bayo ba mbere.

Ku rundi ruhande, abantu baribaza uko buri buze gusuzuma iki kibazo n’ingamba buri bugifatire ndetse n’uwo buri buze kwemeza ko ari we ukwiye kubiryozwa.

Hari n’amakuru avuga ko taliki 07, Werurwe, 2024 inzego z’ubutasi z’Amerika zari zaburiye Uburusiya ko bwugarijwe n’igitero ariko bubifatana uburemere buke kubera ko bwakekaga ko ari amayeri y’Abanyamerika bashakaga kwivanga mu matora.

Isi yiteze icyo Putin ari bukore nyuma y’iki gitero
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version