Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburusiya Bwagabye Igitero Gikomeye Kuri Ukraine
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Uburusiya Bwagabye Igitero Gikomeye Kuri Ukraine

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 December 2024 3:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Tu-95, imwe mu ndege z'Uburusiya bivugwa ko zifashishijwe muri iki gitero( Ifoto@NamuWiki)
SHARE

Minisiteri y’ingabo mu Burusiya itangaza ko ibitero bya missiles iki gihugu cyagabye kuri Ukraine byageze ku ntego yo gusenya ibikorwa remezo by’ingufu byari bisanzwe byubatswe ahitwa Kharkiv, Kyiv, Dnipropetrovsk, Poltava, Zhytomyr, Ivano-Frankivsk na  Zaporizhia.

Kuri iyi Noheli abatuye muri ibi bice bakangukiye ku bisasu biremereye byiyesuye mu bice batuyemo.

Uburusiya buvuga ibitero bwagabye kuri Ukraine byari byinshi kandi bigizwe n’ibisasu byinshi biyoborerwa kure kandi ko na drones z’intambara zabigizemo uruhare.

Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga ko intego nkuru yari iyo guhamya no gusenya ahantu hose haha ingufu z’amashanyarazi ibigo bikora intwaro n’ibindi bigo bya gisirikare bikorera mu duce twibasiwe nabyo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Rigira riti: “ Igitero cyageze ku ntego zacyo kuko aho twashakaga hose twaharashe”.

Ukraine yo itangaza ko ibyo Uburusiya bwakoze ari igitero cy’iterabwoba cyagabwe kuri Noheli.

Minisitiri wayo ushinzwe ububanyi n’amahanga Andrii Sybiha avuga ko Putin yakoze icyaha kuri uyu munsi benshi ku isi bafata nk’uwera, akongeraho ko yabikoze mu gihe hari hari icyizere cy’uko ku munsi nk’uyu habaho agahenge.

Ikindi Ukraine ivuga ko Uburusiya bukwiye kubazwa ni uko ibyo bisasu byaciye mu kirere cya Romania n’icya Moldovia.

Avuga ko ibi byerekena ko Uburusiya buteje akaga n’ibindi bihugu.

- Advertisement -

Romania yo isanzwe ari kimwe mu bihugu bigize umuryango wo gutabarana w’ibihugu byo mu Burayi  na Amerika bikora ku Nyanja ya Atlantic  witwa OTAN.

Ukraine itangaza ko ibitero by’Uburusiya byari bigizwe n’ibisasu 184, ibi bikaba ari byo byashoboye kubarwa bitaragera ku butaka.

Muri byo, Ukraine ivuga ko yashoboye guhanura missiles 59 na drones 54; zose hamwe zikaba 113.

Ikindi ni uko hari izindi drones 52 Ukraine yigamba ko yahanuye zitaragera ku butaka.

Ingabo z’iki gihugu zirwanira mu kirere kandi zivuga ko hari abantu bakomerejwe bikomeye n’ibyo bisasu nubwo zidatangaza umubare wabo n’ubukana bwibyo bikomere.

Umujyi witwa Kharkiv niwo wa kabiri mu bunini no guturwa cyane muri Ukraine nyuma ya Kyiv, Umurwa mukuru.

Meya w’Umujyi wa Kharkiv witwa Ihor Terekhov avuga ko hari imiturirwa 74 yangijwe na biriya bisasu, icyakora akavuga ko ibikorwa byo kuyisana byahise bitangira.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru dukesha BBC, hari hamaze gusanwa ibingana na 35%.

Nyuma y’iki gitero, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza  Sir Keir Starmer yahise acyamagana, avuga ko Ubwongereza bwifatanyije na Ukraine mu kababaro.

Starmer avuga ko bibabaje kuba Uburusiya budatinya gukora ikintu nka kiriya kuri Noheli.

Yaboneyeho gusaba amahanga guha Ukraine ibikenewe byose ngo yubake ubudahangarwa imbere y’Uburusiya, igihugu  Ubwongereza na Amerika ya Biden bifata nka gashozantambara.

TAGGED:BurusiyaBwongerezaIbisasuIntambaraMissiles
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nshishikariza Abanyayisiraheri Gutura Mu Rwanda- Amb Einat Weiss
Next Article No Kuri Noheli Kiliziya Gatulika Y’u Rwanda Yamaganye Ibyo Gukuramo Inda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?