Minisiteri y’ingabo mu Burusiya itangaza ko ibitero bya missiles iki gihugu cyagabye kuri Ukraine byageze ku ntego yo gusenya ibikorwa remezo by’ingufu byari bisanzwe byubatswe ahitwa Kharkiv, Kyiv, Dnipropetrovsk, Poltava, Zhytomyr, Ivano-Frankivsk na Zaporizhia.
Kuri iyi Noheli abatuye muri ibi bice bakangukiye ku bisasu biremereye byiyesuye mu bice batuyemo.
Uburusiya buvuga ibitero bwagabye kuri Ukraine byari byinshi kandi bigizwe n’ibisasu byinshi biyoborerwa kure kandi ko na drones z’intambara zabigizemo uruhare.
Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga ko intego nkuru yari iyo guhamya no gusenya ahantu hose haha ingufu z’amashanyarazi ibigo bikora intwaro n’ibindi bigo bya gisirikare bikorera mu duce twibasiwe nabyo.
Rigira riti: “ Igitero cyageze ku ntego zacyo kuko aho twashakaga hose twaharashe”.
Ukraine yo itangaza ko ibyo Uburusiya bwakoze ari igitero cy’iterabwoba cyagabwe kuri Noheli.
Minisitiri wayo ushinzwe ububanyi n’amahanga Andrii Sybiha avuga ko Putin yakoze icyaha kuri uyu munsi benshi ku isi bafata nk’uwera, akongeraho ko yabikoze mu gihe hari hari icyizere cy’uko ku munsi nk’uyu habaho agahenge.
Ikindi Ukraine ivuga ko Uburusiya bukwiye kubazwa ni uko ibyo bisasu byaciye mu kirere cya Romania n’icya Moldovia.
Avuga ko ibi byerekena ko Uburusiya buteje akaga n’ibindi bihugu.
Romania yo isanzwe ari kimwe mu bihugu bigize umuryango wo gutabarana w’ibihugu byo mu Burayi na Amerika bikora ku Nyanja ya Atlantic witwa OTAN.
Ukraine itangaza ko ibitero by’Uburusiya byari bigizwe n’ibisasu 184, ibi bikaba ari byo byashoboye kubarwa bitaragera ku butaka.
Muri byo, Ukraine ivuga ko yashoboye guhanura missiles 59 na drones 54; zose hamwe zikaba 113.
Ikindi ni uko hari izindi drones 52 Ukraine yigamba ko yahanuye zitaragera ku butaka.
Ingabo z’iki gihugu zirwanira mu kirere kandi zivuga ko hari abantu bakomerejwe bikomeye n’ibyo bisasu nubwo zidatangaza umubare wabo n’ubukana bwibyo bikomere.
Umujyi witwa Kharkiv niwo wa kabiri mu bunini no guturwa cyane muri Ukraine nyuma ya Kyiv, Umurwa mukuru.
Meya w’Umujyi wa Kharkiv witwa Ihor Terekhov avuga ko hari imiturirwa 74 yangijwe na biriya bisasu, icyakora akavuga ko ibikorwa byo kuyisana byahise bitangira.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru dukesha BBC, hari hamaze gusanwa ibingana na 35%.
Nyuma y’iki gitero, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmer yahise acyamagana, avuga ko Ubwongereza bwifatanyije na Ukraine mu kababaro.
Starmer avuga ko bibabaje kuba Uburusiya budatinya gukora ikintu nka kiriya kuri Noheli.
Yaboneyeho gusaba amahanga guha Ukraine ibikenewe byose ngo yubake ubudahangarwa imbere y’Uburusiya, igihugu Ubwongereza na Amerika ya Biden bifata nka gashozantambara.