Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wo mu Burusiya witwa Bogdanov Mikhail Leonidovich ku ngingo y’imikoranire mu gushakira igisubizo umutekano muke uri muri DRC.
Bemeranyije ko hagomba kubaho kungurana ibitekerezo kuri kiriya kibazo n’uburyo cyabonerwa umuti.
Ibiganiro byabo byabereye kuri telefoni kandi yagiranye ibindi bisa nabyo na mugenzi we w’Ubuholandi witwa Caspar Veldkamp.
Minisitiri Nduhungirehe yababwiye ko u Rwanda rwasabye ko imirwano ihagarara hagati y’impande zihanganye, hagasubukurwa ibiganiro bya politike nk’inzira yo kugarura amahoro.
Yongeye kuvuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zo kwirinda nyuma y’uko Perezida Félix Tshisekedi uyobora DRC atangarije ko azarasa mu Rwanda kandi ko intego ari ugukuraho ubutegetsi buruyobora.
Tariki 18, Ukuboza, 2023 nibwo yatangarije abaturage be ubwo yiyamamarizaga Manda nshya ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.
Icyo gihe yavugaga ko ingabo ze, FARDC, zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye ko ziva mu Mujyi wa Goma.
Iyo mvugo niyo u Rwanda rwahereyeho rufata ingamba zikomeye kuko, nk’uko Perezida Kagame yigeze kubibwira itangazamakuru mpuzamahanga, ntawamenya niba umuntu atazinduka mu gitondo ngo akore ibintu bamwe bakeka ko bitakorwa.
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye bagenzi be bashinzwe ububanyi n’amahanga mu Burusiya no mu Buholandi ko ubwo bwirinzi ‘bwari ngombwa’ kubera ubufatanye bw’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ifatanya n’ingabo za FARDC mu guhohotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyaruguru.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo byose biri mu bigomba kwitabwaho kugira ngo ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bizakemuke.
Ububanyi n’amahanga nibwo buri gukora muri iki gihe kugira ngo intambara imaze iminsi ica ibintu mu Burasirazuba bwa DRC ihoshe.
Mu mpera z’iki Cyumweru, hazaba ari ku wa Gatandatu tariki 08, Gashyantare, 2025 hazaba inama ikomeye y’Abakuru b’ibihugu bya EAC ni ibya SADC izaganirwamo ibyakorwa ngo amahoro agaruke muri kiriya gice cya DRC.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azahahurira na mugenzi we uyobora DRC gusa ntiharamenyekana niba bazagirana ibiganiro byihariye kandi by’imbonankubone.
Tariki 15, Ukuboza, 2025 nibwo bari buhurire i Luanda ariko ntibyakunda kuko Kagame atagiye yo nyuma y’uko iby’uko M23 yari bwitabire biriya biganiro bihinduwe ku munota ‘wa nyuma’.
Mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru, Kagame yavuze ko kujya i Luanda atari yabyanze ahubwo ko yabihinduye nyuma yo kubona ko hari ibyahinduwe mu byo ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bari bemeranyije.
Ku byerekeye uko byifashe ku rugamba, amakuru avuga ko M23 yasabwe gufungura ikibuga cy’indege cya Goma.
Abarwanyi bayo baravugwa mu nkengero za Bukavu, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
I Goma ho ubuzima bwatangiye kugaruka kuko abantu basubiye mu bucuruzi busanzwe.