Uburusiya Bwarashe Bisi Muri Ukraine Ihiramo Abantu 30

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Iyo modoka yari itwaye abantu iza gutwikwa n'igisasu cy'Uburusiya. Ifoto: BBC

Imibare itaravugwaho rumwe, yemeza ko hari abantu 30 bishwe n’igisasu cyarashwe kuri bisi ebyiri zari zigeze mu Mujyi wa Kramatorsk mu Burasirazuba bwa Ukraine, nk’uko abayobozi bashinzwe ubutabazi babitangaje.

Abayobozi bavuze ko hari abandi bantu batatu biciwe mu Mudugudu wa Bilenke, nawo ugize agace ka Kramatorsk.

Abandi 18 bakomeretse, nk’uko umuyobozi w’Intara ya Donetsk, Vadym Filashkin, yabitangarije BBC.

Yashinje Uburusiya ko bwagabye igitero ku modoka zari zitwaye abagenzi, bugamije kwica umubare munini w’abasivili.

Kramatorsk n’umujyi wa Slovyansk bituranye, biri mu gice cy’imijyi ikomeye mu rwego rw’ubwirinzi, Uburusiya bukaba buri kugerageza kuwigarurira mu rwego rw’umugambi BBC ivuga ko ari uwa Perezida Vladimir Putin wo kugenzura akarere k’inganda ka Donbas muri Ukraine.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko igihugu cye kizihorera kuri icyo gitero, ibyo akaba yabitangarije ku rubunga nkoranyambaga abayobozi n’abandi bakora mu butasi cyangwa mu mutekano bakoresha rwitwa Telegram.

Yavuze ko Uburusiya bugerageza gusenya ubuzima bwose muri Donbas, asaba amahanga kugira icyo abikoraho.

Amafoto yashyizwe ahagaragara n’abashinjacyaha bo muri Ukraine yerekanye igisigazwa cy’imodoka cyahiye, umwotsi mwinshi n’ibice by’imodoka byari byasandagiye mu muhanda, hamwe n’abishwe n’abakomeretse.

Kugeza ubu, Moscou ntiragira icyo itangaza kuri iki gitero.

Iki gitero kibaye mu gihe Ukraine ivuga ko ibitero by’Uburusiya byiyongereye cyane mu bice bitandukanye by’igihugu, bigatuma umubare w’abasivili bahitanwa n’intambara wiyongera.

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko kugeza muri Kanama uyu mwaka, muri Ukraine hari hamaze kwicwa abasivili benshi kurusha abishwe mu mwaka wose wa 2025.

Ku wa Gatatu, igitero cy’Uburusiya cyasenye inyubako y’amagorofa atanu i Pryluky, mu Burasirazuba bwa Kyiv, gihitana abantu 22, barimo abana batanu. Batatu muri abo bana bari bafite umwaka umwe gusa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Ed Miliband, ubwo yahuraga na Zelensky i Kyiv ku wa Kane, yavuze ko igitero cy’i Pryluky cyagaragaje umugambi wa Putin wo gukomeza intambara.

Yatangaje ko u Bwongereza buzongera ibihano ku Burusiya, birimo ibirebana n’inganda zikora intwaro, ubwato bukoreshwa mu gutwara peteroli mu buryo bwihishe, kompanyi zikora ibikomoka kuri peteroli, amafaranga y’ikoranabuhanga no mu bindi.

Yavuze kandi ko u Bwongereza buzakomeza gushyigikira Ukraine igihe cyose bizaba bikenewe.

Nyuma y’igitero cy’i Kramatorsk, umuyobozi wa Donetsk, Filashkin, yasabye abantu bakiri muri ako gace kuhava bakajya mu bice bya Ukraine bifite umutekano kurushaho.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *