Uburusiya Bwongeye Kwanga Ko Ingano Zigera Ahandi Ku Isi

Uburusiya bwatangaje ko buhagaritse amasezerano bwari baragiranye n’Umuryango w’Abibumbye yo kureka amato atwaye ibinyampeke akabigeza hirya no hino ku isi aciye mu Nyanja yirabura. Ni icyemezo kiri butume ingano zongera kuba nke, ibiciro bizamuke cyane cyane muri Afurika.

Abarusiya bavuga ko badashobora gukomeza kwemerera isi kungukira mu guhabwa ingano n’ibindi ikenera biciye mu mazi yabo mu gihe bo babujijwe kugurisha ibyabo hirya no hino ku isi.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’Uburusiya witwa Dmitri Peskov yatangarije abanyamakuru ko isi niyumva ibyifuzo by’Uburusiya nabwo buzahita bwisubiraho ku cyemezo cyabwo.

Itangazo ryo mu Biro bya Putin byanzuye biti: “ Guhera ubu amasezerano areba ingano twari twasinyeho turayahagaritse.”

Hari hashize igihe kirekire Uburusiya busaba amahanga ko bwakwemererwa nabwo gucuruza ibyabwo niba ashaka ko ingano n’ibindi bicuruzwa isi ikeneye bikomeza guca mu mazi yabwo.

Amasezerano yo kwemerera ko ingano zavaga muri Ukraine zigera ahandi ku isi zikomeza guca mu mazi y’Uburusiya, yari yasinywe muri Nyakanga, 2022 binyuze ku buhuza bw’Umuryango w’Abibumbye na Turikiya.

Ibyo binyampeke byagombaga guca mu Nyanja y’Umukara ntawe ugize icyo atwara ubwato bubitwaye.

Uburusiya buvuga ko butakomeza kwemera ko ingano bweza ndetse n’ifumbire bukora zibuzwa kugurishwa ahandi ku isi, hanyuma bwo ngo bukomeze kwemera ko amazi yabwo yifashishwa n’abantu mu bucuruzi butabufitiye akamaro.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya witwa Zakharova yavuze ko Umuryango w’Abibumbye, Turikiya na Ukraine bamenyeshejwe uyu mwanzuro.

Nk’uko byagenze mu mezi yabanjirije Nyakanga, 2022, ibice byinshi by’Afurika byabuze ingano n’ifumbire bituma ibiciro ku isoko ry’ibiribwa bizamuka.

Hari impungenge ko ibiciro henshi muri Afurika bigiye kongera kuzamuka.

Mu mwaka ushize wa 2022, ibibazo by’ingano byatumye u Rwanda rutangira kureba niba nta handi rwabikura.

Icyo gihe byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wavuze ko mu hantu u Rwanda rwashakaga gukura biriya binyampeke ari muri Australia no muri Brazil.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version