Rwanda: Abana 561 Bafite Ubumuga Batangiye Ibizamini By’Abanza

Abanyeshuri basaga ibihumbi 202 biga mu mashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta birangiza  umwaka wa 2022/23. Muri bo abahungu ni 91,067 n’abakobwa 111,900, bose hamwe bakaba abana 202,967.

Imibare yatangajwe n’Ikigo gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri, NESA, ivuga ko muri abo bana bose, abagera kuri 561 ari bo bonyine bafite ubumuga.

Minisitiri Gaspard Twagirayezu na mugenzi we Irere Claudette bari mu babitangije ikorwa ry’ibi bizami babwiye bariya bana ko iyo umuntu yize neza kandi agakora ibizamini atuje, abitsinda.

Gaspard Twagirayezu

Bababwiye kwirinda kubikorana igihunga ahubwo bagatuza bagasubiza ibyo babajijwe batikanga.

- Advertisement -

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Irere Claudette, yabwiye abana basaga 450 bakorega ahitwa Camp Kigali  ko bagiye kugaragaza ko ibyo bize babimenye.

Yababwiye ati: “Mwarize, mwariteguye neza, ubu mugiye kutwereka ko mwabimenye, umwaka utaha tuzahurira mu mashuri yisumbuye, mugire amahirwe, Imana ibarinde.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Irere Claudette

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ibizamini muri NESA witwa Kanamugire Camile avuga ko mu myaka itatu bamaze bategura ibi bizamini hari icyahindutse ugereranyije na mbere NESA itarabaho.

Yabwiye itangazamakuru ati: “ Igikomeye cyahindutse mu kwitegura ibizamini ni uko ubu dufatanya n’abarimu mu gutegura imishinga y’ibibazo no kubinononsora twe tugasigarana gusa ububasha bwo kugitunganya kuko kiba ari ikizamini cy’igihugu kidakwiye gukorwa n’umuntu wo hanze ariko tugendera kubyo baba baduhaye.

Avuga kandi ko ikorarabuhanga ryongewemo ryatumye kwandika abanyeshuri byihutishwa.

Yatanze urugero rw’uko kugeza ubwo batangaga biriya bizamini, bari bazi neza umubare w’abanyeshuri bose biyandikishije kandi ngo bibafasha no kumenya uko bakora ibyo bizami.

Umubare w’abanyeshuri basoza ibizamini by’amashuri abanza mu mwaka wa 2023 waragabanutse ugereranyije n’ababikoze mu myaka ibiri ishize kuko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza mu 2020/2021 bari 250.443 mu gihe abakoze muri 2021/2022 bari 227.720.

Abanyeshuri basaga ibihumbi 202 biga mu mashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version