Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburusiya Bwongeye Kwanga Ko Ingano Zigera Ahandi Ku Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Uburusiya Bwongeye Kwanga Ko Ingano Zigera Ahandi Ku Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 July 2023 2:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uburusiya bwatangaje ko buhagaritse amasezerano bwari baragiranye n’Umuryango w’Abibumbye yo kureka amato atwaye ibinyampeke akabigeza hirya no hino ku isi aciye mu Nyanja yirabura. Ni icyemezo kiri butume ingano zongera kuba nke, ibiciro bizamuke cyane cyane muri Afurika.

Abarusiya bavuga ko badashobora gukomeza kwemerera isi kungukira mu guhabwa ingano n’ibindi ikenera biciye mu mazi yabo mu gihe bo babujijwe kugurisha ibyabo hirya no hino ku isi.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’Uburusiya witwa Dmitri Peskov yatangarije abanyamakuru ko isi niyumva ibyifuzo by’Uburusiya nabwo buzahita bwisubiraho ku cyemezo cyabwo.

Itangazo ryo mu Biro bya Putin byanzuye biti: “ Guhera ubu amasezerano areba ingano twari twasinyeho turayahagaritse.”

Hari hashize igihe kirekire Uburusiya busaba amahanga ko bwakwemererwa nabwo gucuruza ibyabwo niba ashaka ko ingano n’ibindi bicuruzwa isi ikeneye bikomeza guca mu mazi yabwo.

Amasezerano yo kwemerera ko ingano zavaga muri Ukraine zigera ahandi ku isi zikomeza guca mu mazi y’Uburusiya, yari yasinywe muri Nyakanga, 2022 binyuze ku buhuza bw’Umuryango w’Abibumbye na Turikiya.

Ibyo binyampeke byagombaga guca mu Nyanja y’Umukara ntawe ugize icyo atwara ubwato bubitwaye.

Uburusiya buvuga ko butakomeza kwemera ko ingano bweza ndetse n’ifumbire bukora zibuzwa kugurishwa ahandi ku isi, hanyuma bwo ngo bukomeze kwemera ko amazi yabwo yifashishwa n’abantu mu bucuruzi butabufitiye akamaro.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya witwa Zakharova yavuze ko Umuryango w’Abibumbye, Turikiya na Ukraine bamenyeshejwe uyu mwanzuro.

Nk’uko byagenze mu mezi yabanjirije Nyakanga, 2022, ibice byinshi by’Afurika byabuze ingano n’ifumbire bituma ibiciro ku isoko ry’ibiribwa bizamuka.

Hari impungenge ko ibiciro henshi muri Afurika bigiye kongera kuzamuka.

Mu mwaka ushize wa 2022, ibibazo by’ingano byatumye u Rwanda rutangira kureba niba nta handi rwabikura.

Icyo gihe byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wavuze ko mu hantu u Rwanda rwashakaga gukura biriya binyampeke ari muri Australia no muri Brazil.

 

TAGGED:BurusiyafeaturedInganoIntambaraPutinUmuryangoUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Igiye Guhugurira Mu Rwanda Abahanga Mu Ikoranabuhanga
Next Article Rwanda: Abana 561 Bafite Ubumuga Batangiye Ibizamini By’Abanza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?