Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburusiya Na Ukraine Byubuye Imirwano Ikomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Uburusiya Na Ukraine Byubuye Imirwano Ikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 December 2023 9:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Indege z’Uburusiya ziri kurasa ibisasu biremereye kuri Ukraine nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu Ukraine nayo irashe ku mujyi w’Uburusiya uri ku mupaka uhuza ibihugu byombi wa Belgorod.

Ibisasu by’Uburusiya byibasiye imijyi ya Kyiv(Umurwa mukuru) na Kharkiv nk’uko Meya wa Kyiv witwa Vitali abyemeza.

Ubwo Ukraine yarasaga ku Burusiya yahitanye abantu 22 nk’uko Minisiteri y’ingabo y’iki gihugu ibivuga.

BBC yanditse ko mbere y’uko Ukraine irasa ku Burusiya, iki gihugu nicyo cyari cyayendereje mu bitero cyayigabyeho ku wa Gatanu taliki 29, Ukuboza, 2023.

Uburusiya buri kurasa muri Ukraine bukoresheje indege za drones zirasa missiles.

Kugeza ubu hamaze kuraswayo missiles esheshatu zatwitse inyubako nyinshi zihitana n’abandi bantu 28.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Ukraine ivuga ko ziriya missiles zasenye inyubako ndende 12, ingo z’abaturage 13, ibitaro, hoteli, ishuri ry’incuke, inzu z’ubucuruzi, imodoka ndetse n’umuyoboro wa gazi biri ahitwa Kharkiv.

Meya w’uyu mujyi witwa Ihor Terekhov niwe wabibwiye BBC.

Meya ariko yemeza ko abaturage be batakutse umutima ahubwo bakomeje kunga ubumwe.

Mugenzi we uyobora Umurwa mukuru,  Kyiv, witwa Vitali Klitchsko nawe avuga ko abaturage be batakuwe umutima n’ibisasu by’Abarusiya kandi ko ingabo z’igihugu cye ziyemeje kudatezuka ku ukurinda Ukraine.

Kugeza ubu impande zombi ziri guhangana zikoresheje indege za drones.

Amahanga ahangayikishijwe nuko iyi ntambara ishobora kongera gukaza umurego bigatuma ibintu ku isi birushaho kudogera.

Ku isi ibintu birakomeye kubera ko intambara ya Ukraine n’Uburusiya yaje ikurikiye COVID-19 yari imaze imyaka yarazahaje abatuye isi.

Ubu hari indi ntambara nayo abantu batazi igihe izarangirira kuko ari nabwo igitangira, iyo ikaba ari intambara hagati ya Israel na Hamas.

Hari impungenge ko umwaka wa 2024 uzaba mubi kurusha iyahise.

TAGGED:BurusiyaHamasIbisasuIntambaraIsraelUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dr. Sosthène Munyemana Wahamijwe Jenoside Yajuriye
Next Article Umuhanda Ujya ‘Kwa Yezu Nyirimpuhwe’ Ugiye Gushyirwamo Kaburimbo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ingabo Z’Uburundi Zirashinjwa Kwicisha Abanyamulenge Inzara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?