Indege z’Uburusiya ziri kurasa ibisasu biremereye kuri Ukraine nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu Ukraine nayo irashe ku mujyi w’Uburusiya uri ku mupaka uhuza ibihugu byombi wa Belgorod.
Ibisasu by’Uburusiya byibasiye imijyi ya Kyiv(Umurwa mukuru) na Kharkiv nk’uko Meya wa Kyiv witwa Vitali abyemeza.
Ubwo Ukraine yarasaga ku Burusiya yahitanye abantu 22 nk’uko Minisiteri y’ingabo y’iki gihugu ibivuga.
BBC yanditse ko mbere y’uko Ukraine irasa ku Burusiya, iki gihugu nicyo cyari cyayendereje mu bitero cyayigabyeho ku wa Gatanu taliki 29, Ukuboza, 2023.
Uburusiya buri kurasa muri Ukraine bukoresheje indege za drones zirasa missiles.
Kugeza ubu hamaze kuraswayo missiles esheshatu zatwitse inyubako nyinshi zihitana n’abandi bantu 28.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Ukraine ivuga ko ziriya missiles zasenye inyubako ndende 12, ingo z’abaturage 13, ibitaro, hoteli, ishuri ry’incuke, inzu z’ubucuruzi, imodoka ndetse n’umuyoboro wa gazi biri ahitwa Kharkiv.
Meya w’uyu mujyi witwa Ihor Terekhov niwe wabibwiye BBC.
Meya ariko yemeza ko abaturage be batakutse umutima ahubwo bakomeje kunga ubumwe.
Mugenzi we uyobora Umurwa mukuru, Kyiv, witwa Vitali Klitchsko nawe avuga ko abaturage be batakuwe umutima n’ibisasu by’Abarusiya kandi ko ingabo z’igihugu cye ziyemeje kudatezuka ku ukurinda Ukraine.
Kugeza ubu impande zombi ziri guhangana zikoresheje indege za drones.
Amahanga ahangayikishijwe nuko iyi ntambara ishobora kongera gukaza umurego bigatuma ibintu ku isi birushaho kudogera.
Ku isi ibintu birakomeye kubera ko intambara ya Ukraine n’Uburusiya yaje ikurikiye COVID-19 yari imaze imyaka yarazahaje abatuye isi.
Ubu hari indi ntambara nayo abantu batazi igihe izarangirira kuko ari nabwo igitangira, iyo ikaba ari intambara hagati ya Israel na Hamas.
Hari impungenge ko umwaka wa 2024 uzaba mubi kurusha iyahise.