Umuhanda Ujya ‘Kwa Yezu Nyirimpuhwe’ Ugiye Gushyirwamo Kaburimbo

Umuhanda wa Bunyogombe uturuka ahazwi i Kibingo ugaca ahitwa i Karambo ku Kagari ka Buhoro ugana ahitwa Yezu Nyirimpuhwe hari gukorwa umuhanda wa kilometero 4.5 uzafasha urujya n’uruza rw’abajya kuhakorera ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.

Uzuzura utwaye miliyari Frw 3.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango nibwo bwatangije iyubakwa ry’uyu muhanda mu rwego rwo kuzamura ubukerarugendo bukorerwa ahitwa ‘Kwa Yezu Nyirimpuhwe’.

Aha hantu hamenyekanye cyane mu gukiza abarwayi mu isengesho riba ku Cyumweru cya mbere cya buri kwezi.

- Advertisement -

Bamwe mu baturiye uwo muhanda babwiye Imvaho Nshya ko bishimiye ko uzabagirira umumaro kuko ugiye gutuma aho batuyemo hihuta mu iterambere.

Bavuga ko aho kaburimbo igeze hadatinda kugera iterambere kuko haba hongerewe agaciro.

Indi mpamvu ituma bishimira iki gikorwa ni uko iriya kaburimbo izajyanirana n’amazi meza n’amashanyarazi.

Umwe mu bahatuye ati: “Turishimye cyane kuko tugiye kubakirwa umuhanda uzatugeza ku iterambere kandi tugiye kwegerezwa ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi ku batari babifite. Mbese natwe tugiye kugira uruhare rusesuye ku iterambere ryacu n’abacu.”

Abantu benshi bajya aha hantu kuhasengera kandi bagakira indwara

Uwo muturage witwa Hodari avuga ko hashize igihe gito bumvise ko muri gahunda z’Akarere, harimo kuzabubakira umuhanda uca i Buhoro ugahingukira i Kibingo, agashima ko imvugo yabaye ingiro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko imirimo yo kubaka uriya muhanda byatangiye, ukazagira uruhare runini mu kwagura Umujyi wa Ruhango no kugabanya urujya n’uruza mu muhanda mugari wa Muhanga-Huye.

Habarurema Valens uyobora Akarere ka Ruhango avuga ko kubaka uwo muhanda bigeze ku kigero cya 10%, ukaba uzanyura mu Tugari twa Munini na Buhoro.

Meya wa Ruhango Valens Habarurema

Ati: “Ni byo koko twatangiye kubaka umuhanda uva i Kibingo ukagera ku Kagari ka Buhoro ndetse imirimo igeze ku 10%, uzajya wifashishwa n’abaza gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe mu bukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana.”

Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe

Hari abazajya bahakorera urugendo rw’amaguru berekeza kuri iyo site y’ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana, ariko ngo gushyirwamo kaburimbo bizarushaho korohereza n’abagenda n’imodoka, bigabanye umuvundo mu muhanda Kigali-Huye.

Ifoto y’umuhanda@Ruhangodistrict

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version