Uburyo Bushya Bwo Gukora Amagambo Y’Ibanga Mu Ikoranabuhanga

Kubera ko abantu muri rusange basanzwe bamenyereye gukora amagambo y’ibanga( passwords) mu buryo bwo kuvanga imibare n’inyuguti, ubu abajura bakoresha ikonabuhanga bamaze kubivumbura, iyo ikaba ari imwe mu mpamvu zituma bakunze kwiba abantu, ibigo na za Guverinoma amabanga n’amafaranga. Ubu buryo bwari busanzwe rero bugomba guhinduka!

Abashinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga bo mu Kigo cy’igihugu cy’u Bwongereza babigiraho abantu inama, bakemeza ko mu rwego rwo kujijisha abajura bakoresha ikoranabuhanga, abantu bagombye kureka za passwords zirimo inyuguti n’imibare ahubwo bagakoresha passwords zoroshye, wenda zigizwe n’inyunguti gusa cyangwa imibare gusa.

Dr Ian Levy ushinzwe ibya Tekiniki mu Kigo  National Cyber Security Centre (NCSC) yabwiye Daily Mail ati: “ Passwords zisanzwe zisa n’aho zamenyerewe na bariya bagizi ba nabi. Bafite ikigega kinini bazibitsemo k’uburyo muri iki gihe iyo ukoze password wibwira ko ikomeye kuyimenya, bo bagerageza bagashaka iyo byahura muzo babitse kandi buri gihe baba bagerageza ngo barebe niba hari inyuguti cyangwa umubare runaka wahura n’uwo wakoze, urugero bakagafa ‘o’[inyuguti] bakareba niba aho wayishyize muri password yawe hatajya 0 [umubare]…”

Kuri we iby’uko hari passwords zikomeye bariya bajura batamenya ni ukwibeshya kuko bafite nyinshi cyane zo kwigiraho.

- Advertisement -

Ubujura bw’ikoranabuhanga bukenesha benshi…

Abajura mu ikoranabuhang bajujumbije ibigo by’imari, iby’ubutasi na za Guverinoma

Imibare iherutse gutangazwa  na Polisi mpuzamahanga, Interpol, ivuga ko mu mwaka wa 2020 abakora ubujura bukoresha murandasi( Hackers) batse za Leta n’ibigo byigenga miliyoni 350$ kugira ngo badohore barekure ibyari byafatiriwe.

Ni nk’incungu baka kugira ngo barekure ibintu runaka birimo amakuru cyangwa ibindi bintu by’agaciro baba bashoboye gufunga kugira ngo ba nyirabyo batabikoresha.

Kubera ko aba ari amakuru afite agaciro, ibigo byayibwe byemera kwishyura amafaranga bisabwa yose kugira ngo birebe ko ariya makuru yarekurwa, akongera gukoreshwa.

Polisi mpuzamahanga ivuga ko mu mwaka wa 2020 bariya bajura bashoboye kwaka za Leta n’ibigo byikorera miliyoni 350$ ni ukuvuga 311% ugereranyije n’ayo batse umwakwa wa 2019.

Nk’uko abayobozi muri Polisi mpuzamahanga babivuga, ikibabaje ni uko abakora buriya bujura basa n’aho bakorera ku karubanda kandi ntihagire ubakoma imbere.

Bicara kuri mudasobwa zabo bagakora akazi ko kwiba abandi kandi za Leta babamo zibizi, zikabakingira ikibaba.

Urugero ruheruka ni urw’abahanga mu ikoranabuhanga rya mudasobwa bo mu Burusiya bagabye ‘igitero kitarabaho mu mateka’ cyageze kuri mudasobwa z’ibigo birenga miliyoni hirya no hino mu bihugu 17 harimo n’ibyo muri Amerika.

Itangazamakuru ryo mu Burayi n’Amerika riherutse kwandika  ko bariya bahanga  b’Abarusiya basabye ingurane ya miliyoni 70$ kugira ngo barasubize ibintu ku murongo.

Ibindi bigo byahuye na kariya kaga kubera biriya bitero byiganjemo ibyo muri Suède, Nouvelle Zélande, u Buholandi n’ahandi.

Abahanga bavugwaho gutegura no kugaba kiriya gitero ni abo mu itsinda ryitwa REvil.

Kugira ngo babigereho neza, babanje kwinjira muri gahunda za mudasobwa z’ikigo cyo muri Amerika kitwa Kaseya, iki kigo nicyo cyari gifatiye runini ibindi bigo byagizweho ingaruka na kiriya gitero.

REvil yamaze kwishyurwa miliyoni 11 $ ariko irashaka ko n’ayandi yose asigaye yishyurwa niba ba nyiri ubucuruzi bifuza gukomeza gukora neza.

Yashakaga  miliyoni 70 $ zuzuye, ni ukuvuga Miliyari 70 Frw.

Abakora buriya bujura bakoresha icyo bita Ransomware-As-A-Service , ubu bukaba uburyo bakoresha bagamije kwinjiza amafaranga menshi y’incungu baka ibigo.

Ibihugu 194 biri mu muryango wa Polisi mpuzamahanga birasabwa guhuza imbaraga mu gukumira ubu bujura no kurwanya ababukora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version