Abapolisi Baherutse Gushyirwa ‘Mu Zabukuru’ Basezeweho N’Ubuyobozi Bwabo

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yaraye akoresheje umuhango wo gusezera ku bapolisi barenga 200 barimo n’abafite ipeti rya Commissoner baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru bikozwe na Perezida Paul Kagame.

Abapolisi bose hamwe basezerewe ni 216.

Abo Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko abapolisi n’abacungagereza bakuru, barimo ACP Kulamba Anthony wabaye umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, komiseri ushinzwe Interpol n’ubutwererane ndetse yayoboye ishami ryari rishinzwe ubugenzacyaha, ryamenyekanye nka CID(Criminal Investigation Department).

ACP Tony Kulamba niwe wavuze mu izina rya bagenzi be

Kuwa 4 Kanama, 2021 nibwo hasohotse igazeti ya Leta idasanzwe, irimo Iteka rya Perezida n°083/01 ryo ku wa 03/08/2021 rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru abakomiseri na ba ofisiye ba Polisi y’u Rwanda.

- Advertisement -

Ni urutonde ruriho abapolisi 122 bafite hagati y’amapeti ya ACP na IP.

Ruyobowe na ACP Kulamba Anthony, wari usigaye ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubugenzuzi bw’ubwikorezi mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA.

Abandi ni ACP Seminega Jean Baptiste wahoze ari umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi,
ACP Rugwizangoga Reverien wahoze ayobora Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru na ACP Sebakondo Murenzi wari umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage.

IGP Dan Munyuza yashimye ubwitange bagaragaje mu kazi kandi abasaba kuzakomeza kuba hafi abo basize mu kazi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version