Ubusabane Bwa JIBU Na Marines FC

Ikigo cy’ubucuruzi bw’amazi asukuye JIBU, ishami ry’u Rwanda, cyishimiye uko imikoranire yacyo na Marine FC yagenze muri  shampiyona ishize.

Si Marine FC , iki kigo cyakoranye nayo mu mwaka ushize kuko hari na Rwamagana City ndetse n’ikipe y’abakobwa bo mu Bugesera bakina umukino w’igare.

Mu rwego rwo kwishimira ubu bufatanye, hakinwe umukino wa gicuti wahuje ikipe y’abakozi ba JIBU n’abakinnyi ba Marine F, umukino ukaba wabereye kuri Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu.

Ubuyobozi bwa JIBU bushima uko Marice FC yitwaye, bukavuga  ko bwizeye ko imikoranire ku mpande zombi izakomeza kuba myiza mu gihe kiri imbere.

- Advertisement -

Umuyobozi wa JIBU mu Rwanda no Karere ruherereyemo( muri Uganda, mu Burundi no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo)  witwa Darlington Kabatende avuga ko iyo bakoranye n’amakipe bituma barushaho kwegera abaturage.

Ati: “ Marines FC yaguye amarembo, umuntu wese uyegereye barakorana. Yatumye dukorana kandi byagenze neza mu mwaka wa Shampiyona ishize kandi muri iyo mikoranire byatumye twegera abaturage tubabwira ibyiza byo kunywa amazi yezewe kandi ku giciro gito”.

Kabatende avuga ko JIBU ishami ry’u Rwanda rifasha n’andi makipe harimo n’iy’abakobwa bakina umukino w’igare kandi ngo biteguye kuzakorana n’andi makipe mu gihe kiri imbere.

Marine FC na JIBU bafatanyije kandi mu kwibuka Abatutsi bazize Jenoside biciwe ku kiswe Commune Rouge, bashyira ingabo ku rwibutso ruhari.

Abakozi ba JIBU bari baherutse kujya mu kindi gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruba i Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

Abakinnyi ba Marice FC na Rwamagana City bitwaye neza bahembwe n’ubuyobozi bwa JIBU, bahabwa n’inyandiko zemeza ibigwi byabo.

Babyita mu ndimi z’amahanga Appreciation Award.

Abakinnyi bitwaye neza bahawe icyemeza ibigwi byabo
Ubuyobozi bwa JIBU n’ubwa Marines bateruriye rimwe igihembo kigenewe Marine FC

 

Bunamiye Abatutsi bazize Jenoside biciwe mu kiswe Commune Rouge

 

Urwibutso rwa Commune Rouge
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version