Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: UBUSESENGUZI: Umubano Wa Ndayishimiye N’Ingabo Ze Urimo Igihu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

UBUSESENGUZI: Umubano Wa Ndayishimiye N’Ingabo Ze Urimo Igihu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 July 2024 11:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ingabo z’Uburundi zimaze iminsi zikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu bikorwa zifatanyijemo n’iz’iki gihugu, abarwanyi na Wazalendo na FDLR.

Hagati aho kandi niko zikorana n’iza SADC zo muri Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania.

Abo Bose bahuje umugambi wo gukuraho M23, uyu ukaba umutwe w’inyeshyamba z’abaturage ba DRC bavuga ko bahejwe n’igihugu cyabo.

Aho ingabo z’Uburundi zigereyeyo, zimwe zanze kurwana na M23.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abo basirikare babyanze bahise bafungwa nyuma y’uko bacyuwe iwabo shishi itabona.

Abagera kuri 270 baherutse kugezwa mu rukiko rw’ahitwa Rutana barabiranishwa bakatirwa gufungwa hagati y’imyaka 22 na 30.

Buri wese kandi agomba kuzishyura $500 y’amande.

Ikinyamakuru Burundi Iwacu kivuga ko dosiye y’abasirikare b’Uburundi muri DRC ari ikibazo gikomereye Perezida Evariste Ndayishimiye.

Itegeko Nshinga ry’Uburundi mu ngingo yaryo ya 93 nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2018 rivuga ko Perezida wa Repubulika ari n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’iki gihugu.

- Advertisement -

Mu ngingo ya 111 handitse ko ashobora gutangiza intambara cyangwa agasinya amasezerano ayihagarika, akabikora abyumvikanye ho na Perezida wa Sena, Inama y’Abaminisitiri ndetse n’abagize Inama y’igihugu y’umutekano.

Ni muri uru rwego rw’ibyo Itegeko Nshinga ry’Uburundi rimwemerera, Perezida Ndayishimiye yahoreje ingabo ze muri DRC gufasha mugenzi we Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo ngo bahashye M23.

Mu ijambo aherutse kuvuga ubwo igihugu cye kizihizaga ubwigenge bwacyo ku nshuro ya 62, Perezida Ndayishimiye yavuze ko iyo urugo rw’umuturanyi ruhiye umutabara.

Avuga ko iyo utamutabaye ngo muruzimye hakiri kare nawe uba ufite ibyago by’uko nawe iwawe hashya.

Abanenga iby’uko Ndayishimiye yohereje ingabo ze mu Burundi bavuga ko byakozwe bihubukiwe cyane ku buryo byatumye abasirikare be bahita batakaza moral ku rugamba.

Bagiye yo batateguwe mu mutwe, batahawe ibikoresho n’amafaranga bihagije ngo bakore akazi nk’uko Ndayishimiye yabishakaga.

Umwe mu bahanga bo mu Burundi utarashatse ko amazina ye atangazwa mu kinyakuru Burundi Iwacu avuga ko ahandi hagaragaye kutitegura neza ari mu byerekeye itumanaho.

Ni itumanaho rijyanye no kumenya kumvisha abaturage impamvu z’intambara, akamaro kagari bizagirira igihugu no kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru muri rusange.

Byasabaga ko abaturage ba DRC n’ab’Uburundi basobanurirwa iby’iyo mikoranire y’ibisirikare byombi hirindwa ko Sosiyete Sivile n’itangazamakuru byazabyibaza impitagihe.

Kuba ibyo byose bitarakozwe, byagize ingaruka z’uko abasirikare b’Uburundi banze kurwana ari nako ababitinyutse bose bitabahiriye ahubwo bahaguye abandi bafatwa mpiri.

Ikindi gishobora kuba cyarabereye ingabo z’Uburundi ingorane ni ukurwana zifatanyije n’iza DRC.

Kenshi byavuzwe ko ingabo z’iki gihugu zitinya kurwana n’umwanzi ahubwo ziyabangira ingata.

Zivugwaho kumva imbunda iremereye zikihungira.

N’ubwo n’ingabo z’Uburundi nazo zitazwiho ubutwari bukomeye ku rugamba, ariko uko bigaragara ziburusha iza DRC yahoze yitwa Zaire.

Ingabo za DRC zanananiwe kwirukana abarwanyi ba M23 muri umwe mu mijyi ya DRC ikomeye witwa Bunagana, imyaka imaze kuba ibiri.

Ubusesenguzi bwa bamwe mu Barundi bugaragaza ko ikibazo cya bariya basirikare kidakemuwe mu bwenge, cyakomeza kubera Ndayishimiye ihwa mu kirenge kuko niba abasirikare bageze aho banga amabwiriza y’ababakuriye, ibintu biba bigeze habi!

TAGGED:BurundiDRCfeaturedIngaboIntambaraNdayishimiye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article PSD Ishaka Ko Pansiyo Ihuzwa N’Ibiciro Ku Isoko
Next Article Abaturage Ba Kayonza Bategereje Kagame 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?