Ubushakashatsi Bwerekanye Icyatumye COVID-19 Iba Icyorezo

(FILES) This file photo taken on March 30, 2020 shows workers wearing protective suits walking next to the Huanan Seafood Wholesale Market in Wuhan, in China's central Hubei province, after travel restrictions into the city were eased following more than two months of lockdown due to the COVID-19 coronavirus outbreak. - The source of the coronavirus is the world's biggest scientific puzzle but experts warn there may never be conclusive answers in an investigative effort marked from the start by disarray, Chinese secrecy and international rancour. (Photo by Hector RETAMAL / AFP) / To go with AFP story Health-China-virus-source, FOCUS by Leo RAMIREZ and Dan Martin in Shanghai

Ubushakashatsi bwerekanye ko virus ya SARS-CoV-2 itera indwara ya COVID-19 yashoboraga kutaba icyorezo abantu benshi bamaze kubona, uhereye ubwo abantu ba mbere banduraga mu Ukwakira 2019 kugeza mu Ukuboza ubwo byemezwa ko yugarije Umujyi wa Wuhan mu Bushinwa.

Mu bushakashatsi buheruka gutangazwa mu kinyamakuru Science, abahanga basuzumye igihe SARS-CoV-2 yari imaze ikwirakwira mu Bushinwa mbere y’uko byemezwa ko ihari.

Bwemeje ko icyiciro cya mbere cyasanzwemo uburwayi bwinshi cyari abakora mu isoko ry’ibikomoka mu nyanja rya Huanan, ariko bigaragara ko atari ho icyorezo cyatangiriye, kubera ko abantu ku giti cyabo babonywemo iyo ndwara bwa mbere ntaho bari bahuriye naryo.

Ahubwo iryo soko ryabaye intangiriro y’ikwirakwira ryihuse rya virus ku buryo yaje kuvamo icyorezo.

- Advertisement -

Umuntu wa mbere ngo byagaragaye ko yanduye mu Ntara ya Hubei nibura mu Ukwakira 2019, ubwandu bugenda gake cyane ku buryo ubundi bene izo virus zakundaga gushira mu bantu hatanduye benshi.

Prof Joel O. Wertheim wigisha mu ishuri ry’ubuvuzi rya San Diego wakoze kuri ubwo bushakashatsi, yavuze ko ibyo bituma atemeranya n’abavuga ko icyo gihe SARS-CoV-2 yari irimo gukwirakwira mu bihugu bimwe by’i Burayi nko mu Butaliyani, cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni imvugo zakunze gushyirwa imbere na zimwe mu nyigo.

SARS-CoV-2 ngo yaje kuvamo icyorezo kubera ko yageze mu bantu benshi cyane bakoreraga mu isoko rya Huanan, bituma imara igihe kinini iva mu muntu ijya mu wundi, inahindura isura yayo.

Michael Worobey na we wakoze muri ubu bushakashatsi yabwiye CNN ati “Iyo nk’umuntu wa mbere wayijyanye mu isoko rya Huanan afata icyemezo cyo kutajyayo uwo munsi, cyangwa se akaba yari arembye ntabashe kujyayo akaguma mu rugo, kiriya gihe cyangwa ibindi byatumye uburwayi bukwirakwira cyane byashoboraga kutabaho. Twashoboraga no kutazigera tumenya ibyabaye.”

Prof Wertheim yavuze ko inzego zishinzwe kugenzura ibyorezo zitari ziteguye virus nka SARS-CoV-2, ahubwo zari zihangayikishijwe na SARS cyangwa MERS zica abantu ku rwego rwo hejuru.

Yakomeje ati “Ariko hagati aho tuza kubona uburyo virus yandura vuba ariko yica abantu baringaniye ishobora kujegeza isi.”

Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo mu Ishuri ry’Ubuvuzi rya San Diego muri Kaminuza ya California ku bufatanye n’abo muri Kaminuza ya Arizona bwerekanye ko COVID-19 yatangiriye muri Hubei, ndetse ko nta wundi muntu wagiye mu bitaro mbere y’Ukuboza ariyo azize.

Ntabwo ubwo bushakashatsi ariko bwerekanye inyamaswa iyo virus yakomotsemo.

Isesengura ryerekanye ko uducurama tugendana virus isa na SARS-CoV-2, kandi ko hagomba kuba hari inyamaswa yanduye iyo ndwara ikaba ari yo iyanduza abantu.

Kugeza kuri iki Cyumweru abamaze kwandura COVID-19 hirya no hino ku Isi ni miliyoni zisaga 123, abamaze gupfa ni miliyoni 2,7. Abantu miliyoni 99,5 bo bamaze gukira.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version