Ubushinjacyaha Buracyakora Iperereza Ku Byo Kazungu Denis Aregwa

Mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ubushinjacyaha bwabwiyeInteko iburanisha ko bibaye byiza igifungo cy’iminsi 30 rwari rwarakatiye Kazungu Denis cyakongerwaho indi 30 kuko hari iperereza bukimukoraho.

Ibi byavuzwe Kazungu atari mu rukiko ariko urubanza yarukurikiranaga kuko rwabaga mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Skype.

Uyu musore afungiye muri gereza ya Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.

Ubwo yaherukaga mu rukiko, Kazungu Denis yavuze ko yemera ko yishe abantu 14, arimo abakobwa 13 n’umusore umwe.

- Kwmamaza -

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko kongerera Kazungu iminsi 30 y’igifungo byabuha uburyo bwiza bwo gukora iperereza ryimbitse ku byaha bwamureze ubwo yitaba urukiko bwa mbere.

Mbere y’uko aburanishwa  mu rukiko, abatuye Akagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe bari basabwe ko yazaburanishirizwa mu ruhame, ariko ubutabera busanga bidakwiye.

Ubwo yabazwaga niba yemera ibyaha yaregwaga, Kazungu Denis yavuze ko abyemera, ndetse ko yishe abo bakobwa kubera ko nabo bamwanduje SIDA.

Zimwe mu mpamvu Ubushinjacyaha bugaragaraza zo kumwongererera iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo ni uko bugikora iperereza, no gukusanya ibimenyetso ku byaha akurikiranyweho.

Bwagaragaje kandi ko mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo ishize bwagerageje gukusanya imyirondoro y’abakorewe ibyaha nubwo itaramenyekana kuri bose.

Umwanzuro ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwatanzwe kuri uyu wa Kane taliki 26, Ukwakira, 2023 uzasomwa kuri uyu wa Gatanu taliki 27, Ukwakira, 2023 sa cyenda z’amanywa.

Kazungu Denis aregwa ibyaha 10 birimo ubwicanyi bukozwe ku bushake, guhisha umurambo no kuwushinyagurira, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo, n’ibindi byaha by’ubugome.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version