Mozambique: Ingabo Na Polisi By’u Rwanda Bahaye Abanyeshuri Ibikoresho By’Ishuri

Mu rwego rwo gufasha abana gusubira mu mashuri, ingabo na Polisi by’u Rwanda boherejwe muri Mozambique kuhagarura amahoro bahaye abana b’aho amakayi n’amakaramu.

Abana bahawe ibi bikoresho ni abo mu Murwa mukuru wa Cabo Delgado ari wo Mocimboa Da Praia.

Abenshi mu bahoze bahoze batuye muri uyu mujyi basubiye mu byabo ariko bahanganye n’ubukene kubera ko abarwanyi bari barawigaruriye basenye byinshi bishyira abaturage mu bukene.

Inzego z’u Rwanda z’umutekano muri iki gihugu zahaye biriya bikoresho abana bo mu bice bya UNIDADE, TETE, MANIRITHA, NAITOPE na CHIBANGA.

- Kwmamaza -

Abana bahawe ibitabo 3,100 n’amakaramu 2,530.

Buri mwana wo mu mashuri abanza yahabwaga amakayi bibiri n’amakaramu abairi n’aho uwo mu mashuri yisumbuye agahabwa amakayi bine n’amakaramu atatu.

Abaramu bo bahabwaga ibitabo n’amakaramu byo kubafasha mu gutegura amasomo agenewe abana.

Salmos BACAR  ushinzwe uburezi mu Mujyi wa  Mocimboa da Praia avuga ko mu ntangiriro ubuyobzo bw’uyu mujyio bwafungiye irindi shuri mkugira ngo abana babone ahandi bigira.

Ibi ngo ni ingenzi mu gihugu cyari kimaze iminsi amashuri yarafunzwe kubera intambara cyane cyane mu Murwa mukuru, Mocimboa da Praia.

Bacar ashima ko ubufatanye bw’abashinzwe umutekano w’u Rwanda n’uwa Mozambique bwatumye abarwanyi bari barabujije amahwemo abahatuye bahakurwa, bagatsindwa uruhenu.

Bahawe ibikoresho byo kubafasha gutyaza ubwenge
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version