Ubushinjacyaha Bwajuririye Igihano Cyatanzwe n’Urukiko Kitakiba Mu Mategeko

Ubushinjacyaha bwajuririye urubanza Urukiko Rukuru rwahamijemo ibyaha Niyonsenga Dieudonné wamenyekanye nka Cyuma Hassan ufite umuyoboro wa YouTube witwa Ishema TV, uheruka gukatirwa gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Cyuma yaherukaga guhamywa ibyaha bine byo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru nk’urwego rw’umwuga, gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yategetswe.

Ni ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa byabaye mu gihe cya guma mu rugo yashyizweho mu kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, muri Mata 2020.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko “Impamvu y’ubujurire bwa kabiri ni ukugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu 2019.”

- Advertisement -

Ni icyaha mbere y’uko gikurwaho, cyateganyirizwaga igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitageze ku myaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Ubushinjacyaha bwakomeje buti “Ubushinjacyaha busaba ko hagumaho ibindi ibyaha 3 yahamijwe ndetse n’ibihano.”

Ubu bujurire bushobora kutazahindura igihano Cyuma yakatiwe, kubera ko igihano kiruta ibindi mu byaha yahamijwe ari igiteganywa ku cyaha cy’inyandiko mpimbano.

Gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka irindwi 7 n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko itarenga 5.000.000 Frw.

Ibindi byaha nko kwiyitirira urwego rw’Umwuga giteganyirizwa igihano kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu itari munsi ya 500.000 FRW ariko itarenze 1.000.000 FRW; gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yategetswe bigahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Cyuma yafunzwe bwa mbere muri Mata 2020, aza kugirwa umwere muri Werurwe 2021 ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version