LODA Yahaye Akarere Ka Rutsiro Amafaranga Yo Kwishyura TVET ‘Ntiyatangwa’

Hari abanyeshuri biga muri TVET ya  Bumba iri mu Murenge wa Mushubati n’abandi biga muri TVET yitwa Kivu Hills mu Murenge wa Boneza bavuga ko Akarere kabasezeranyije kujya kwiga ariko bagerayo ubuyobozi bukabirukana kuko Akarere katishyuye ay’ishuri angana na Miliyoni Frw 60.

Ni abanyeshuri Leta yemeye kwishyurira binyuze mu mafaranga ikigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze LODA cyigenera Uturere.

Bagiye kwiga muri biriya bigo baturutse mu mirenge ya Boneza, Mushubati, Ruhango n’ahandi muri Rutsiro.

TVET ya Bumba

Umwe muri bo yagize ati: “Turagira ngo mutubarize abayobozi igituma amashuri twigamo yaratwirukanye avuga ko Akarere katatwishyurira.”

- Advertisement -

Umwe muri bo twise Ildephonse mu rwego rwo kumurinda  ko hazagira abamwihimuraho avuga ko bagerageje guhamagara Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Akarere witwa Tom Mutembe ngo agire icyo abivugaho abasubiza ko bagomba gusubira ku ishuri.

Bagezeyo barongera barashushubikanywa ngo nibatahe.

Ngo barongeye baramuhamagara abasubiza ko byaba byiza babajije ubuyobozi b’amashuri bigamo ariko nabwo nta gisubizo kinejeje bahawe.

Biyambaje ubuyobozi ku rwego rw’Intara y’i Burengerazuba babubaza icyabuze ngo bishyurirwe, abo ku Ntara babasubiza ko hari ubutumwa bahawe buturutse ku Biro by’Akarere buvuga ko bitarenze kuri  uwo wa Kabiri bari bwishyurirwe bakajya kwiga.

Abanyeshuri bo mu Mirenge ya Mushubati, Boneza na Ruhango bari mu batarishyuriwe n’Akarere ka Rutsiro kandi karishyuwe na LODA

Ildephonse ati: “ Ubu tuvugana hashize ibyumweru bibiri uwa kabiri batubwiraga ushize. Twongeye guhamagara batuburira igisubizo. Twagerageje kongera guhamagara Gitifu w’Akarere ntiyayifata adusaba kumwandikira ubutumwa bugufi turabwandika.”

Avuga ko muri ubwo butumwa bibukije uriya muyobozi ko umuturage ari we ugomba kuba ku isonga, bamubaza icyibura ngo imvugo ibe ingiro.

Mu butumwa boherereje uriya muyobozi bamwibutsaga ko amafaranga yo kubishyurira yatanzwe na LODA, bityo ko kuyazinzika ntakoreshwe icyo yatangiwe bidakwiye!

Ikibabaje ni uko igihe bahawe cyo kwiga[guhugurwa] muri ziriya TVET cy’amezi atatu kizarangira tariki 23, Ugushyingo, 2021.

Bariya banyeshuri bari baremerewe no kuzahabwa ibikoresho by’ishuri ariko ntabyo babonye nk’uko babibwiye Taarifa.

Tom Mutembe

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro w’umusigire, akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere Bwana Tom Mutembe wagejejweho kiriya kibazo ntiyitabye umunyamakuru wa Taarifa mu nshuro zose yamuhamagaye ngo agire icyo avuga kubyo bariya banyeshuri bavuze.

Twavuganye n’Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba witwa Laurent Nsengiyumva atubwira ko ejo hashize ni ukuvuga tariki 16, Ugushyingo, 2021 yavuganye na Mutembe amubwira ko[ Mutembe abwira Nsengiyumva] bariya bana bari bwishyurirwe kuri uyu wa Gatatu tariki 17, Ugushyingo, 2021.

Ukirikije aho amasaha ageze n’iminsi isigaye ngo igihe cyo kwiga bariya banyeshuri bahawe kirangire, wakwibaza niba baziga cyangwa bataziga, ukibaza nanone niba amafaranga LODA yahaye Akarere ka Rutsiro azakoreshwa icyo yagenewe cyangwa niba azasubizwayo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro ntibuhakana cyangwa ngo bwemeze ibivugwa na bariya banyeshuri!

LODA iti: ‘ Akarere kamwe gashobora kwihuta akandi kagenda biguru ntege..’

Claudine Nyinawagaga

Umuyobozi w’ Ikigo gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze LODA Madamu Claudine Nyinawagaga yabwiye Taarifa ko agiye gukurikirana ibya kiriya kibazo.

Yavuze ko iyo LODA ihaye Uturere amafaranga no akoreshwe mu bintu runaka, hari igihe Akarere kamwe kabyihutisha kurusha akandi, kamwe kagatanga amasoko vuba akandi kakagenda biguru ntege.

Ati: “ Burya iby’amasoko bigira procedure. Hari uturere twihutisha ibyayo, umushinga runaka ugashyirwa mu bikorwa vuba kubera ko kaba gasanzwe gafite wenda rwiyemezamirimo ubikoramo, hari n’aho usanga Akarere kagomba gutanga isoko abantu bakaripiganirwa bityo hamwe bikaba byatinda.”

Yabwiye Taarifa ko Urwego ayobora rugiye kubikurikirana ariko nanone yongeraho ko za nyobozi z’Uturere zitaratangira gukora neza, bityo ko ibintu nibimara kujya ku murongo bazabishyiramo imbaraga abana bakishyurirwa bakajya kwiga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version