Uwahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro Laurent Bucyibaruta yaraye asabiwe gufungwa burundu n’Ubushinjacyaha buburanira abamurega uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura yayoboraga
Umushinjacyaha yasabye urukiko kutazita k’ukuba Laurent Bucyibaruta ashaje kandi akaba agaragara nk’unaniwe ahubwo rukamukatira burundu kuko yagize uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’Abatutsi biciwe i Kaduha, i Kibeho n’i Murambi.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa guhanisha Laurent Bucyibaruta igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro yayoboraga mu 1994.
Ni abaturage barenga 100,000.
Ubushinjacyaha bwamaze amasaha agera kuri arindwi butanga impamvu busanga Bucyibaruta agomba guhanishwa igifungo cya burundu.
Umunyamakuru wa RBA uri i Paris avuga ko abashinjacyaha babiri ari bo
Amasaha agera kuri arindwi ni yo abashinjacyaha Céline VIGUIER na Sophie HAVARD bavuze ko aababonye Jenoside ndetse n’abahanga mu byayo bazi neza ko iyabaye mu Rwanda igakorerwa Abatutsi itari impunuka.
Umushinjacyaha Céline VIGUIER yabwiye urukiko ko Jenoside yateguwe igihe kirekire ndetse kuyigerageza bigatangirira ku Gikongoro mu mwaka 1963.
Avuga ko icyo gihe hishwe abatutsi basaga ibihumbi 20 kandi abakoze ubwo bwicanyi ntihagire numwe ubihanirwa.
Uku kutabihanirwa ngo hari abo kwahaye uburyo bwo kumva ko n’uwakwica Abatutsi benshi kurushaho atabihanirwa.
Ababyumvise batyo nibo bakoze hasi mu mwaka wa 1994.
Umushinjacyaha yavuze ko ibyo Bucyibaruta yavuze yisobanura ko byo aregwa nta shingiro byagombye guhabwa kuko kuvuga ko nta bubasha yari afite ku byaberaga muri Perefegitura ye ari ukwigiza nkana.
Ngo icyo u Rwanda rwari rufite inzego zubakitse neza kuva hejuru kugera hasi
Ibyo byahaga Perefe ububasha bwo gufata icyemezo kandi kikubahirizwa.
Umushinjacyaha Céline VIGUIER avuga ko imwe mu ngingo zerekana ko Bucyibaruta yari agite imbaraga mu gace yayoboraga ari uko yashyigikiye ikurwaho rya Burugumestre Viateur Higiro wa Musebeya warwanyaga ubwicanyi , ku rundi ruhande agashima Charles Nyiridandi wagiye mu bwicanyi i Kibeho.
Umunyamategeko Sophie HAVARD ati: “Bucyibaruta yabaye ku isonga ry’ubwicanyi bw ‘Abatutsi anagira ubufatanyacyaha mu byaha byibasira inyoko muntu ku ishuri rya Murambi, kuri Paruwasi za Cyanika na Kaduha kimwe no ku ishuri rya Marie Merci i Kibeho.”
Nyuma yo kurondora ibyaha bishinjwa Bucyibaruta, umushinjacyaha Sophie HAVARD ati: “N’ubwo Bucyibaruta atafashe umuhoro ngo ateme umuntu, amaraso y’Abatutsi barenga ibhumbi 100 muri Gikongoro ari ku mutwe we kuko ibyo byose byakozwe ari umuyobozi kandi ntagire ubushake bwo kubirwanya.”
Yasabye Urukiko kumuhamya ibyaha byakorewe i Kibeho, ku ishuri rya Murambi ku rya Marie Merci, kuri paruwasi ya Cyanika n’iya Kaduha ndetse no kuri za bariyeri zitandukanye hirya no hino muri Gikongoro.
We na mugenzi we basabye urukiko kuzahanisha Laurent Bucyibaruta igifungo cya burundu kuko ibyaha ashinjwa bidasaza.
Laurent Bucyibaruta yavutse mu 1944, aba perefe wa Gikongoro ku wa 4 Nyakanga 1992.
Yari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, akaba n’umukuru w’interahamwe zishe Abatutsi mu 1994 muri iriya perefegitura.
Ashinjwa ko abatutsi basaga 50.000 biciwe mu ishuri rya Murambi ku itegeko rye. Ngo yabanje kubashishikariza kuhahungira bizezwa kuhafashirizwa, ariko nyuma baza kuhicirwa n’abajandarume, abapolisi n’interahamwe.
Ashinjwa kandi uruhare mu kwica Abatutsi muri paruwasi za Cyanika na Kaduha, kimwe n’abatutsi biciwe i Kibeho.
U Bufaransa bwashinjwe kenshi kugenda biguru ntege mu gukurikirana imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi kubona ibimenyetso bitarananiranye.
Dosiye ya Bucyibaruta Laurent yoherejwe mu Bufaransa mu 2007, ariko nyuma y’imyaka irenga 10 urubanza rwari rukiri mu iperereza ry’ibanze.
Yahungiye mu Bufaransa mu 1997.
Mu ruzinduko aherukamo mu Rwanda, Perezida Emmanuel Macron yagaragaje ko yemera uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yizeza kongera mbaraga mu gukurikirana abayigizemo uruhare.