Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubushinwa Burashaka Guha Akazi Abanyarwanda Babwizemo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ubushinwa Burashaka Guha Akazi Abanyarwanda Babwizemo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 September 2023 9:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibigo 30 byo mu Bushinwa byaraye bihuye na bamwe mu Banyarwanda bize muri kiriya gihugu kugira ngo harebwe niba bujuje ibisabwa ngo bibahe akazi.

Abanyarwanda 300 bari baje kumva ibyo Abashinwa babasaba ngo babahe akazi.

Guhura kw’impande zombi kwateguwe ku bufatanye bw’Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda n’Ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu Bushinwa mu Cyongereza bita Rwanda China Alumni Organisation (RCAO).

Ibigo bishaka guha Abanyarwanda akazi ni ibikora mu buhinzi, itumanaho, inganda n’ibindi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kwegera Abanyarwanda ngo babazwe ibyo bashobora gukora mu bigo by’Abashinwa ni igikorwa cyatangiye mu mwaka wa 2019, bikaba byari byitezwe ko bizaba ngaruka mwaka.

Icyakora byaje gukomwa mu nkokora n’ibibazo birimo na COVID-19.

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda Wang Xuekun avuga ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu rwego rwo guha amahirwe abaharangije amasomo bakabura akazi.

Bumwe mu buryo ibi bizakorwamo ni ubw’uko hari ibigo byinshi by’Ubushinwa bizashora imari yabyo mu Rwanda mu gihe kiri imbere.

Ambasaderi Wang avuga ko ibyo bigo bizaza gushora imari mu nzego nyinshi zirimo ibikorwaremezo, ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga, guteza imbere imyuga no mu rwego rw’itumanaho.

- Advertisement -

Patrick Kananga uyu akaba ari umuyobozi ushinzwe umurimo unoze muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubushinwa mu kuzamura urwego rw’umurimo mu Rwanda ari ubwo kwishimira.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda bize mu Bushinwa witwa Théoneste Higaniro nawe yashimye ko Ubushinwa buha agaciro Abanyarwanda babwizemo kandi ngo imikoranire yabwo na Leta y’u Rwanda igaragaza ubushake bwa buri ruhande mu bufatanye bugamije inyungu zisangiwe.

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa buhengamiye uruhande rumwe…

Mu mwaka wa 2018, Perezida w’u Bushinwa Xijinping yasuye u Rwanda.

Icyo gihe we na mugenzi we Paul Kagame bayoboye umuhango wasinyiwemo amasezerano 15 y’ubufatanye hagati ya Kigali na Beijing.

Mbere ya 2018, ni ukuvuga mu mwaka wa 2003 u Bushinwa bwatangije imishinga 118 mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni $ 959,7, ikaba yarahaye akazi abaturage 29,902.

Imibare itangazwa na RDB ivuga ko mu mwaka wa 2022 u Bushinwa bwabaye igihugu cya mbere ku isi cyashoye mu Rwanda mu mishinga myinshi kuko yose hamwe yari 49 ikaba ifite agaciro ka miliyoni $182.4.

Muri uwo mwaka u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni $102 byiganjemo icyayi, ikawa, urusenda n’amabuye y’agaciro make.

Ibi bivuze ko Ubushinwa bwungutse muliyoni $ 80 uramutse urebye ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwabuguriye n’ibyo bwaruguriye!

Abashinzwe ubukungu bw’u Rwanda bafite akazi kanini ko gutuma inganda zarwo, mu ngeri zose, zikora ibintu byinshi kugira ngo rubone ibyo ruha abakiliya barwo barimo n’Abashinwa.

Indi nkuru wasoma:

Abashoramari B’u Rwanda Banengwa Guha u Bushinwa ‘Ibintu Bimwe’

TAGGED:AbakoziAKAZIBushinwafeaturedIbigoKagameKaminuzaLetaPerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Maroc Yitabaje Qatar Na Espagne
Next Article Andry Nirina Rajoelina Perezida Wa Madagascar Yeguye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?