Ubushinwa Burashaka Kohereza Abahanga Ku Kwezi Kwiga Uko Guteye

Ikigo cy’Abashinwa gishinzwe ubushakashatsi mu by’isanzure China Manned Space Agency (CMSA) cyatangaje ko umwaka wa 2030 uzagera cyarohereje abahanga mu kwezi kwiga uko guteye.

Gahunda yabwo ni uko hari ibyuma kizohereza mu kirere kugira ngo abahanga bazaba bakirimo babone uko biga imiterere yako.

Bateganya ko icyuma bazajyanayo nikigera yo, bazicara bakusanye amabuye cyangwa ibindi bigize ukwezi babizane ku isi babyige.

Bivugwa ko abahanga b’Abashinwa bari gukora icyogajuru kigezweho bise Long March-10 kizaba gifite ikoranabuhanga ritarakoreshwa mu cyogajuru icyo ari cyo cyose kugeza ubu.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije w’ikigo CMSA witwa Zhang Hailian niwe wabitangaje.

Kiriya cyogajuru ngo gipima ibilo 200 kandi kigandwamo n’abagabo babiri.

Kizaba gifite ubushobozi bwo kumara amasaha umunani gikora kidahagarara

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version