Amavubi Y’Abagore Yishimiye Kunganya Na Uganda

Mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu mikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa  mu mwaka wa 2024, ikipe y’u Rwanda y’Abagore ikina umupira w’amaguru yaraye inganyije na Uganda ibitego 3-3.

Hari mu mukino ubanza.

umukino watangiye saa kumi z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

N’ubwo uyu mukino wakiniwe mu Rwanda, mu by’ukuri Uganda ni yo yari yakiriye kuko nta Stade ifite yemewe na CAF.

- Advertisement -

Mu ntangiriro z’umukino Uganda yihariye umupira irasatira cyane ariko umunyezamu w’u Rwanda, Ndikimana Angeline ayibera ibamba.

Ikipe  y’u Rwanda yakomeje kotswa igitutu, ariko iza kubona igitego ku munota wa 33 cyatsinzwe na Mukahirwa.

Ntabwo ibyishimo by’Abanyarwanda[kazi] byatinze kuko ku munota wa 45 wongeyeho iminota itatu y’inyongera,  Uganda yatsinze igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nyinagahirwa Shakira.

Hari  ku mupira yatereye kure.

Igice cya mbere cyarangiye gityo.

Ubwo icya kabiri cyatangiraga, amakipe  yasimbuje abakinnyi u Rwanda rukuramo Umwali Uwase Dudja asimburwa na Usanase Zawadi, Uganda ikuyemo Kunihira Margret asimburwa na Nalugya Shamirah.

Izi mpinduka ntizatinze kugaruka u Rwanda kubera ko munota wa 50 w’umukino, Nassuna Hasifah yatsinze u Rwanda igitego cya kabiri nyuma ya penaliti yaturutse ku ikosa ryakozwe na Najjemba Fauzia.

Abanyarwandakazi ntibacitse intege kuko bakomeje gukina bashaka gukoresha amakosa ba myugariro ba Uganda biza kubahira kuko ku munota wa 64 Nibagwire Libelée yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’ikosa ryari rikorewe Imanizabayo Florence.

U Rwanda rwahise rwumva ko ibintu biri bube byiza kubera ko kunganya ibitego 2-2 byari bivuze ko u Rwanda ruzakira umukino wo kwishyura.

Nyuma yo kubona igitego cyo kwishyura umutoza w’ikipe y’u Rwanda Nyinawumuntu Grâce  yakoze impinduka mu izamu akuramo Ndakimana Angéline wari wababaye azimbuzwa Uwamahoro Diane.

Bikirangiza kuba Uganda yahise ibona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Ikwaput Fazila wari wagiyemo asimbuye.

Bidatinze Abanyarwandakazi nabo bahise binjiza ikindi gitego cyatsinzwe ku munota wa 86 bikozwe na Usanase Zawadi.

Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganyije ibitego 3-3, umukino urangira utyo.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku Kabiri tariki 18, Nyakanga, 2023 nawo ubere kuri Kigali Pelé.

Ikipe izatsinda indi izahura na Cameroun.

Ababanjemo ku mpande zombi:

Uganda XI: Aturo Ruth, Nakacwa Samalie, Komuntale Sumaya, Nantongo Aisha, Nankya Shadia, Nabirye Joan, Nassuna Hasifah, Nyinagahirwa Shakira, Nabweteme Sandra, Najjemba Fauzia, Kunihira Margret.

Rwanda XI: Ndakimana Angeline, Mukantaganira Roselyne, Uwase Lydia, Uwase Andersène, Mukahirwa, Nibagwire Sifa Gloria, Mukeshimana Dorothée, Umwali Uwase Dudja, Kayitesi Alodie, Imanizabayo Florence, Nibagwire Libelée.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version