Ubushinwa Burashaka Kugirana Ubuhahirane Bukomeye N’Uburayi

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa Wang Yi

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa Wang Yi ari mu Burayi mu ruzinduko rw’iminsi irindwi azaganiriramo na bagenzi be uko Beijing yarushaho gucuruzanya n’Abanyaburayi.

Ababisesengura bavuga ko ruri mu rwego rwo kureba uko iki gihugu cyakwagura isoko ahantu hasanzwe hakorerwa cyane n’Abanyamerika, bikaba uburyo bwo kuyigaranzura.

Wang Yi azaganira na bagenzi bashinzwe ububanyi n’amahanga b’Ubufaransa n’Ubudage( nibyo bihugu bikomeye mu Bumwe bw’Uburayi) harebwe uko ubucuruzi bwakongerwamo imbaraga.

Abize ubukungu bavuga ko imwe mu mbogamizi igomba kubanza gukurwaho ari iy’uko ibyo Abanyaburayi bohereza mu Bushinwa ari bike cyane ugereranyije n’ibyo bakenera yo kuko ikinyuranyo kugeza ubu kingana na Miliyari €313,5.

- Kwmamaza -

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko Uburayi bushinja Ubushinwa gutera inkunga Uburusiya mu ntambara burwana na Ukraine, igihugu gishyigikiwe cyana na Brussels ifatanyije na Washington.

Ubushinwa buvuga ko isi y’ubu iri guhindura imiterere n’imikorere, bukemeza ko iby’uko igomba gukorana n’uruhande rumwe[ ubwo ni Amerika] byahindutse.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa ivuga ko imikoranire y’iki gihugu n’Uburayi yaba ari ingirakamaro mu guteza imbere isi muri rusange n’uyu mugabane by’umwihariko.

Uruzinduko rw’abadipolomate bo mu Bushinwa ruje mu gihe hari Inama y’Ishoramari hagati y’Ubufaransa n’Ubushinwa iri kuba, ikaba yaratangiye kuri uyu wa Mbere.

Bayita France-China Investment Dialogue, ku nshuro ya mbere ikaba yarabaye mu mwaka wa 1997.

Amafaranga yayiteguye yatanzwe n’Ishuri ry’ubukungu ryitwa China-Europe International Business School (CEIBS.)

Minisitiri Wang arateganya kuganira n’Umuyobozi ushinzwe iby’ububanyi n’amahanga mu Bumwe b’Uburayi witwa Kaja Kallas n’abandi badipolomate bakomeye mu Bufaransa no mu Budage.

Azaganira kandi na Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi witwa Bart De Wever na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga Maxime Prévot.

Mu Budage azaganira na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Johann Wadephul.

Mu Bufaransa azaganira na Jean-Noël Barrot ushinzwe ububanyi n’amahanga, akaba aherutse gusura Ubushinwa muri Kamena, 2025.

Ibi byose Ubushinwa burabikora mu rwego rwo kwagura amarembo ngo rukorane n’ibihugu muri iki gihe bisa n’ibyateye umugongo Amerika mu rwego rw’ubucuruzi nyuma y’aho nayo ibishyiriyeho imisoro iremereye ku bivayo bijya muri Amerika.

Gusa ibi nabyo ntibyoroshye kuko Uburayi buvuga ko imicururize y’Ubushinwa ibangamira amahame rusange y’ubucuruzi bwisanzuye.

Abanyaburayi baherutse kuzamura imisoro ku modoka z’amashanyarazi ziva mu Bushinwa, babikora mu rwego rwo gukumira ubwinshi bwazo ku isoko ryabo.

Byatumye nabwo buyizamura ku bintu bimwe na bimwe, urugero nk’inzoga zo mu Bufaransa z’umuvinyo zitwa cognac.

Umuvinyo w’Abafaransa witwa Cognac ugura hejuru ya $ 600.

Nubwo hari ibiganiro byahise bikurikiraho ngo harebwe uko izo nzoga zakomererwa, AFP yemeza ko bitaremezwa byeruye na Minisiteri y’Ubushinwa ishinzwe ubucuruzi.

Inganda z’Ubushinwa zikora ibintu byinshi ku buryo usanga henshi ku isoko mpuzamahanga ari byo bihiganje bigatuma ibikorerwa ahandi ku isi bitagurwa, bikaba ngombwa ko ababikoze bagabanya ibiciro kandi barabikoze bahenzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto