Ubushinwa Burashinjwa Gutera Amerika Mu Buryo Bw’Ikoranabuhanga

Abanyamerika bikomye Ubushinwa nyuma y’igitero bavuga ko gikomeye babagabyeho. Ni igitero cy’ikoranabuhanga kibasiye ibikorwaremezo bya Amerika, Canada n’Ubwongereza.

Ibyo bikorwaremezo birimo n’ibirindiro by’ingabo z’Amerika biri mu kirwa cya Guam kiri mu Nyanja ya Pacifique.

Inyanja ya Pacifique niyo ngari kurusha izindi ku isi.

Muri Amerika bavuga ko mu minsi mike ishize hari igitero  gikomeye cy’ikoranabuhanga cyagabwe kuri Amerika, Ubwongereza na Canada.

- Advertisement -

RFI yanditse ko ubutasi bw’Amerika basanze cyarakozwe n’abahanga bibumbiye mu kitwa Volt Typhoon, bakaba baterwa inkunga n’Ubushinwa.

Abahanga mu ikoranabuhanga bo muri Microsoft bavuga ko abagabye kiriya gitero bibasiye n’ibindi bikorwaremezo birebana n’ubwikorezi, ingabo, Guverinoma n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga.

Ikindi ni uko basanze abagabye kiriya gitero, bari barakoze uko bashoboye ngo bitazapfa kugaragara kandi mu gihe kirekire.

Ni uburyo bita ‘Living off the Land ‘ cyangwa  LoTL mu magambo ahinnye.

Ibi ariko Ubushinwa bwabyise ‘kurangaza abantu’. Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa witwa Mao Ning yabwiye abanyamakuru ko ibyo Amerika ivuga ari ukurangaza abantu no guharabikana, ikabikorana n’inshuti zayo zigize ikitwa Five Eyes.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version