Abaturage Barashinja Netanyahu Kubateranya N’Amerika

Abaturage ba Israel baramukiye ku rugo rwa Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu riri i Yeruzalemu bamusaba guhagarika imyitwarire ye kubera ko iri kurakaza Amerika.

Bavuga ko ibyo akora bituma Amerika ibona ko ari kubangamira intego zayo mu Burasirazuba bwo hagati aho Israel na Palestine biherereye.

Ku rundi ruhande, bavuga ko ibyo akora biri gutuma abantu barangarira kuri Israel mu gihe Iran yo ikataje mu gukora bombe ya kirimbuzi ikoresha Iranium.

Ntibisanzwe ko mu bigaragambya aho ari ho hose ku isi usangamo abahoze mu ngabo benshi ariko muri iki gitondo abigarambya muri Israel abenshi nibo.

- Advertisement -

Abo baturage bavuga ko politiki za Netanyahu zituma i Washington barakara kandi uwo mujinya ukagira ingaruka ku mubano mwiza usanzwe hagati ya Amerika na Israel.

Abigaragambya bagize umutwe bise Brothers in Arms.

Polisi ya Israel yahururanye amafarasi kugira ngo ikumire ko hari abantu bagera mu rugo rwa Minisitiri w’intebe.

Polisi ya Israel yahuruye ngo ikumire

Hari abantu babiri bafashwe bajyanwa kubazwa iby’izi ntugunda bazindutse bateza kwa Netanyahu.

I Washington bavuga ko politiki z’ubuhezanguni  za Netanyahu n’abagize Guverinoma ye zituma imigambi y’Amerika mu Burasirazuba bwo hagati zikomwa mu nkokora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version