Ubushinwa Buti: ‘ Ntabwo Agatsiko Kagombye Kuyobora Isi’

U Bushinwa bwabwiye abayobozi b’ibihugu birindwi bikize ku isi ko igihe cyabyo cyo kuyobora isi cyarangiye. Ngo mu gihe abantu bagezemo, ntibakwiye kuyoborwa n’agatsiko.

Ni amagambo yavuzwe n’umuvugizi w’ Ambasade y’u Bushinwa mu Bwongereza ahari bubereye inama ya G7.

Iriya nama iri bwigirwemo uko ibihugu bigize G7 byakwihuza bigafata ingamba zo gukoma mu nkokora u Bushinwa mu mugambi wabwo wo kwigarurira isi.

Biteganyijwe ko muri iyi nama Perezida Biden ari bwereke bagenzi be bayobora ibihugu by’u Burayi umugambi urambuye igihugu cye gifite wo kugabanya inkubiri y’u Bushinwa mu iterambere ryabwo riri kugera ku isi hose.

- Advertisement -

Abayobora G7  bafite  umugambi wo kubangamira inyungu z’u Bushinwa binyuze  mu gufasha ibihugu bigitera imbere kwivana mu ngaruka za COVID-19 bityo u Bushinwa ntibukomeze kubyiharira bwonyine.

Ni umugambi bise Build Back Better World (B3W).

Uyu mugambi ni iturufu ibindi bihugu bikize byahimbye kugira ngo bibangamire umugambi munini cyane w’u Bushinwa wo kugeza imbaraga zabwo mu bukungu ku isi wose bwise Belt and Road Initiative (BRI)kandi urakomeje.

Belt and Road Initiative (BRI) ni umushinga watumye u Bushinwa bwubakira ibihugu byinshi ibiraro, kaburimbo, ingomero n’ibindi bikorwa remezo, ariko bubisiga mu myenda iremereye cyane.

 Amazi si yayandi…

U Bushinwa bwemeza ko aho isi igeze Abanyaburayi n’Abanyamerika bagombye koga magazi kuko amazi atakiri yayandi.

Buvuga ko ibintu byahindutse, ko ibihugu birindwi bwita ko ari agatsiko gato, bitagombye gutegeka isi.

Bisa n’aho u Bushinwa nk’igihugu cya mbere ku isi gituwe n’abantu benshi busanga ari bwo bwagombye kuyobora isi!

Wa muyobozi wo muri Ambasade y’u Bushinwa mu Bwongereza yabwiye The Reuters ati: “Igihe abatuye isi bafatirwaga icyemezo n’agatsiko k’ibihugu bike cyararangiye. Twemera ko ibihugu byose bingana, ibito cyangwa ibinini, bityo rero ibibazo bireba isi bigomba kuganirwaho n’ibyo bihugu byose, ntabwo ari itsinda rito rigomba kubivugaho ryonyine.”

Isi ya nyuma ya COVID-19 izaba ari indi yindi

Icyorezo COVID-19 nikirangira cyangwa abantu bakiga kubana nacyo, imikorere y’abatuye isi izahinduka ndetse n’imibanire y’ibihugu ihinduke.

Muri iki gihe ibi biragaragarira mu mugambi wa Perezida Biden, wifuza ko nyuma y’ibihe bikomeye bya COVID-19, Amerika yakomeza ijambo ryayo mu isi binyuze mu gufasha iterambere ry’ibihugu, mu buryo bwenda gusa n’uko u Bushinwa bubigenza.

Uru nirwo ruti rw’umugongo rw’umugambi Build Back Better World(B3W).

N’ubwo nta ngingo zirambuye ziramenyekana ku biwukubiyemo, abasesengura irushanwa mu by’ubukungu riri hagati y’Amerika, u Burayi, ku ruhande rumwe, n’u Bushinwa ku rundi ruhande bavuga ko buri ruhande ruri gukora uko rushoboye kugira ngo mu myaka itatu, itanu…iri imbere ruzabe ari rwo dufite ijambo rinini mu bucuruzi mpuzamahanga ku isi.

Ikibazo ku bandi batari Abashinwa bari muri iri rushanwa ni uko nabo batemeranya niba u Bushinwa ari ikibazo mu by’ukuri cyangwa niba bakorana nabwo ariko bareba inyungu zabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version